Mukanyiligira Dimitrie Sissi wanditse igitabo yise ‘Do Not Accept To Die’ avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze uburyo bwiza bwo kwihorera ku bamuhemukiye bwari ukubereka ko yabaha akazi kandi akabatunga.
Aherutse kuvuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yabanje kumva atatura aho bahoze batuye muri Kibagabaga ariko nyuma aza guhindura ibitekerezo atangira no kuhubaka.
Dimitri yavuze ko yahubatse inzu ikomeye kurusha iyo bahoze bafite kuko yari yoroshye bijyanye n’uko n’Abatutsi hari byinshi bimwaga.
Yagize ati: “ Natekerezaga ngo sinzature i Kibagabanga wenda kuko nari ngifite ibikomere byo kubabona kuko bari bakiri aho, ariko nzubake hafi aho. Natangiye kubaka i Nyarutarama icyo gihe nkajya nsaba Imana nti: ‘Wambabariye Interahamwe z’i Kibagabaga zikaza gusaba akazi hano”.
Intego ye yari iyo kwihorera ntawe atutse, ntawe yicishije cyangwa ngo amwifurize ikibi ariko akabikora binyuze mu kubereka ko wa mwana batabonye ngo bamwice, ngo bamubone ari mu bigunda, ari kubaka inzu ikomeye kandi yabaha n’akazi akanabakunda.
Ubwo ngo nibwo buryo benshi bumvaga bakwihoreramo.
Kuri Dimitri Sissi Mukanyiligira, aho niho havuye n’igitekerezo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyo guharanira kutaba imbwa, ngo abishi babo babibone babishime hejuru.
Uyu mwanditsi aherutse kubwira RBA ko afite gahunda yo kwandika ibindi bitabo kuko icyo yanditse cyakunzwe kandi cyamutinyuye ngo akomeze yandike.
Igitabo ‘Do Not Accept To Die’ kiri mu byakunzwe kurusha ibindi byanditswe ku buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byasohotse mu gihe gito gishize.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemera ko nta kintu kiza nko kwiyubaka, bakiteza imbere kugira ngo intego y’uko bashira cyangwa babaho nabi yari ifitwe n’ababakoreye Jenoside ntizigere na rimwe igerwaho.