Uburyo Ibaruwa Ya General Nshimirimana Yatumye Rusesabagina Atangira Gukurikiranwa

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha Paul Rusesabagina aregwa hamwe na bagenzi be bimaze igihe bitangiye gukurikiranwa, bugaragaza ko iyi dosiye yavukiye mu Burundi, aho kuba mu Rwanda nk’uko bamwe bashobora kubitekereza.

Kuri uyu wa Gatatu Nsabimana Callixte Sankara yarangije kwiregura, Ubushinjacyaha buhita buhabwa umwanya ngo bugaragaze imikorere y’ibyaha ku bandi bantu baregwa muri iyi dosiye.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze uburyo Rusesabagina yatangiye gushaka uko yakorana na FDLR mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare ku Rwanda, byanze ashakisha uko yakuramo abarwanyi, agashinga umutwe ushamikiye ku ishyaka rye PDR Ihumure.

Ati “Mu 2009 Paul Rusesabagina yashyize mu bikorwa wa mugambi wo gushaka uko yashinga umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure. Ari naho tuza kugaragaza ko amateka ya dosiye y’ibikorwa by’iterabwoba areganwa na bagenzi be mu by’ukuri afite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi.”

- Advertisement -

“Ntabwo ari dosiye yatangiriye mu Rwanda nk’uko abantu bashobora kubitekereza cyangwa bamwe babivuga.”

Yavuze ko gukurikirana Rusesabagina byatangiye nyuma y’uko ku wa 22 Nzeri 2009, Leta y’u Burundi yataga muri yombi ba Ofisiye babiri bakuru ba FDLR aribo Lt Col Nditurende Tharcisse na Lt Col Habiyaremye Noel, bari ba komanda ba batayo ba FDLR.

Abo bafashwe bahise boherezwa mu Rwanda, maze baherekezwa n’ibaruwa ya Gen Major Adolphe Nshimirimana wiciwe mu Burundi mu 2015.

Yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Iperereza mu Rwanda, NISS, amumenyesha ifatwa ryabo ndetse boherezwa mu Rwanda.

Muri iyo baruwa Gen Nshimirimana yavuzemo uburyo mu bimenyetso byafashwe harimo iby’uko mu butumwa bari barimo mu Burundi, bohererezwaga amafaranga na Paul Rusesabagina.

Icyo gihe ngo binjiye mu Burundi bavuye muri Tanzania ku wa 18 Nzeri 2009, bashaka guhura na Gen Nshimirimana kuko yari aziranye na na Lt Col Nditurende babanye muri FNL.

Ngo bamushakagaho ubufasha mu bikorwa bya politiki na gisirikare ku Rwanda.

Iyo bawuwa ivuga ko ibiganiro bagiranye byagaragaje ko “Rusesabagina ari we wari umuyobozi mukuru wabo. Hari n’iyohererezwa ry’amafaranga ryabonywe ryakozwe binyuze kuri Western Union muri BANCOBU.”

Umushinjacyaha Ruberwa yakomeje ati “Nyakubahwa Perezida, iyi baruwa ni yo nkomoko yo gutangira iperereza ku ruhare rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be uko bagiye bakurikirana muri ibi bikorwa muri iyi dosiye.”

Lt Col Nditurende na Lt Col Habiyaremye bazanywe mu Rwanda baburanira hamwe na Ingabire Victoire.

Lt Col Habiyaremye ngo yemeye ko yakoranaga na Paul Rusesabagina, amubwira ko gukora politiki udafite ingabo nta kamaro byagira, amusaba ko bashaka abasirikare bava muri FDLR, bagashinga umutwe ushamikiye kuri PDR ihumure.

Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi muri Western Union, byagaragaye ko uwitwa Minani wakoranaga na Rusesabagina yoherereje Nditurende Tharcisse $2138 ayafatira i Dare Es salaam, nyuma yohereza andi $1079.

U Rwanda ngo rwanakoranye iperereza na Leta Zunze Ubmwe za Amerika, mu 2011 Ubushinjacyaha busaba ubufatanye mu iperereza ngo hamenyekane niba koko Rusesabagina ari we woherereje Nditurende $1800 yakiriye nk’uko byavuzwe muri raporo yakozwe na Leta y’u Burundi.

Ruberwa yavuze ko ku wa 4/10/2013 Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yoherereje Ubushinjacyaha bw’u Rwanda igisubizo gikubiyemo ibimenyetso byerekanye mu iperereza ko ari Paul Rusesabagina ubwe woherereje ariya madolari.

Ngo yari ayo kugura telefoni ikoresha icyogajuru yari kwifashishwa mu kuvugisha abarwanyi bari mu mashyamba ya Congo, ahantu hatagera imiyoboro y’itumanaho risanzwe.

Ruberwa ati “Gushinga umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure, kuri Paul Rusesabagina ni umugambi yari afite kuva kera. Yabanje kugerageza uko yakorana na FDLR birananirana, abonye ko binaniranye ashaka uko yakura abarwanyi muri FDLR ngo ashinge umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure.”

Rusesabagina uvugwa muri uru rubanza kuri uyu wa Gatatu ntiyari ari mu rukiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version