Nyuma y’uko ibyo gushyira intwaro hasi bikozwe na M23 byanze, amakuru avugwa muri izi mpera z’iki cyumweru ni uko ingabo za Angola zemerewe kujya mu Burasirazuba bwa DRC kurwanya M23 zifatanyije na iza DRC.
Icyemezo cya Angola cyo kohereza ingabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gifashwe nyuma y’uko italiki abarwanyi ba M23 bari bahawe ngo bashyire intwaro hasi igeze ariko ntibikorwe.
Kuba bitarakozwe byaturutse ku mpamvu buri ruhande rushinja urundi kugira mo uruhare.
M23 ivuga ko FARDC ariyo yatangiye kuyirasaho nyuma gato y’uko ihagaritse imirwano, ku ruhande rwa FARDC nayo ikavuga ko bariya barwanyi ari bo bubuye imirwano.
Nta mubare w’ingabo za Angola zizajya muri DRC uratangazwa.
Nizigera yo zizahasanga iby’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba ziswe EAC Force.
Zirimo iza Kenya, iz’u Burundi, iza Sudani y’Epfo n’iza Uganda.
Tanzania ntiratangaza umwanzuro wayo k’ukohereza ingabo muri DRC.
Agace ka DRC izi ngabo zose zahuriyemo cyangwa zizahuriramo gakize cyane ku mabuye y’agaciro.
Gasanzwe ari ihuriro n’isibaniro ry’imitwe y’inyeshyamba irimo n’uwitwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyangwa ababakomokaho binjiwe n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi.
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko abantu 30,000 bavanywe mu byabo n’iriya ntambara kuva yaduka mu mezi menshi ashize.
Birumvikana ko hari n’abo yahitanye.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangiye koherereza ibiribwa n’imiti abakuwe mu byabo n’iriya ntambara igikomeje.
Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Angola rivuga ko abasirikare ba kiriya gihugu bazajyanwa mu Burasirazuba bwa DRC no gucunga ibice byambuwe M23 kugira ngo bizasubizwe ubutegetsi bwa Kinshasa.
Zizaba zifite n’inshingano yo kurinda intumwa zizaba zoherejwe yo kureba uko amahoro agaruka binyuze mu guhagarika imirwano.
Aho bigana si heza…
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha politiki mpuzamahanga Dr. Ismael Buchanan avuga ko kuba Angola yinjiye muri DRC ije kurwana ku ruhande rw’ingabo z’iki gihugu bishobora ‘kuzazambya ibintu’.
Buchanan avuga ko ibintu bishobora kuba bibi kurusha uko bimeze ubu.
Mu mboni ye, asanga Angola ifite amahitamo abiri:
Kuzanwa no kunga ndetse no kugendera ku murongo washyizweho mu guhagarika intambara, bitaba ibyo Angola ikaba izanywe no gusubiza ibintu irudubi.
Hashize ibyumweru bine ububanyi n’amahanga bwa DRC butangiye kwiyegereza ibihugu bya SADC.
Ubwo yari akuhutse i Bujumbura mu nama yari yamuhuje na bagenzi be ngo bige ikibazo cya M23 n’ubutegetsi bwe, Perezida Felix Tshisekedi yahise ajya i Luanda ndetse n’i Johannesburg kuganira n’abayobozi b’aho.
Amakuru yageraga kuri Taarifa icyo gihe, yavugaga ko Tshisekedi ari gushaka amaboko yazamufasha kurwana na M23 mu buryo bweruye igihe bizaba bigaragaye ko umuhati wo kumuhuza n’uriya mutwe ari impfabusa.
Kugeza ubu biragaragara ko Angola yemeye ubusabe bwe, hakaba haterejwe icyo Afurika y’epfo izabitangazaho.
Dr. Ismael Buchanan avuga ko Angola niza mu kibazo cya M23 na DRC nk’igihugu gishaka ko ibyemerejwe i Luanda n’i Nairobi bishyirwa mu bikorwe, icyo gihe izaba itanze umusanzu mwiza.
Ku rundi, avuga ko niza igamije kurwana na M23, izaba ishatse umuti uciye mu ntambara nk’uko n’ubutegetsi bw’i Kinshasa buwushaka kandi ngo intambara uheruka uyijyamo ariko ntumenya igihe izarangirira cyangwa niba uzayihonoka.
Avuga ko Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagombye gukora uko ishoboye kose ikumva kandi ikemera ko abagize M23 ari abaturage ba DRC bityo ikabatega amatwi.
Ati: “ Gushaka umuti w’intambara si ikintu cyagombye gushyirwa imbere. Intambara irangiza. Icyakora niba DRC ishaka intambara izayibona ariko mu by’ukuri si cyo cyagombye gushyirwa imbere.”
Dr Buchanan kandi avuga ko byaba bibabaje mu gihe ibihugu bitari iby’Afurika( yatanze urugero nk’u Bushinwa) byakomeza kwinjira mu kibazo cya DRC, akavuga ko byaba bigaragaza ko Afurika yunze ubumwe yananiwe.
Intambara ntizarangira ejo cyangwa ejo bundi…
Dr. Ismael Buchanan avuga ko kuba DRC irimo yitabaza ibindi bihugu ngo bize muri iyi ntambara, bigaragaza ko itari hafi kurangira.
Hejuru y’uko ibindi bihugu biri kwinjira muri iriya ntambara, hiyongeraho ko hari umutwe w’abacanshuro witwa Wagner Group wohereje yo abarwanyi ngo bafashe DRC.
Ni uw’Abarusiya.
Nta gihe kinini hatangajwe amakuru ko Kinshasa yaguze intwaro muri Türkiye.
Hari n’indege z’intambara zitabonwa na radars yaguze mu Bushinwa.
Umuhanga muri Politiki mpuzamahanga Dr. Ismael Buchanan asanga kugira ngo umuti w’ibibera mu Burasirazuba bwa DRC uboneke kandi uzarambe, bisaba ibiganiro hagati y’ubutegetsi bwa DRC na M23 kandi hakubahirizwa imyanzuro yafashwe n’abahuza mu gihe cyashise cyangwa indi yazafatwa mu gihe kizaza.