Ubushinjacyaha bwemeje ko bwajuririye ibihano byatanzwe mu rubanza rwa Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na bagenzi babo bahamijwe ibyaha by’iterabwoba, rwasomwe ku wa 20 Nzeri 2021.
Nyuma y’isomwa rya ruriya rubanza, buri ruhande rwari rufite iminsi 30 yo kujurira.
Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rwakatiye Rusesabagina gufungwa imyaka 25 naho Nsabimana akatirwa 20, nyuma yo kubahamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN.
Ni ibitero byagabwe mu myaka ya 2018 na 2019 mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, byishe abaturage abandi barakomereka, bitwika imodoka ndetse bisahura imitungo.
Nubwo hatanzwe biriya bihano, ku wa 17 Kamena Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Rusesabagina gufungwa burundu.
Urukiko rwemeje ko umutwe wa MRCD/FLN ari uw’iterabwoba, kuko ibitero byawo “byakoze ibikorwa birimo kwica, gusahura no gutwika imitungo, nta kindi bigamije uretse gutera ubwoba abaturage batari mu mirwano, babasanze mu ngo zabo no mu modoka bari mu ngendo n’ahandi.”
Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.
Yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero bya FLN no gutera inkunga iterabwoba, abacamanza bemeje ko bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.
Urukiko rwavuze ko kuba ibyaha yakoze bigize impurirane mbonezamugambi kandi byarateje urupfu, yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.
Icyo gihe Umucamanza Mukamurenzi Béatrice yakomeje ati “Urukiko rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina Paul, rukareba uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye, agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, n’uko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, akwiye kugabanyirizwa ibihano agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.”
Urukiko rwavuze ko nubwo rwashoboraga kujya munsi y’iriya myaka, kuba Rusesabagina ataritabiriye iburanisha ngo rumenye niba akomeza kwemera ibyaha, bitari gutuma rukomeza kuyigabanya.
Ni mu gihe kuri Nsabimana ‘Sankara’, Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rukuru kumuhamya ibyaha by’iterabwoba no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, rukamukatira gufungwa imyaka 25 mu gihe igihano gikuru cyagombaga kuba igifungo cya burundu.
Umushinjacyaha yavuze ko ubwo Nsabimana yabazwaga guhera mu Bugenzacyaha ndetse anaburana ku ifunguwa n’ifungurwa ry’agateganyo no mu mizi y’urubanza, yemeye ibyaha akuriranyweho, arabyicuza kandi abisabira imbabazi ku bakorewe ibyaha, ubuyobozi bw’igihugu n’umuryango nyarwanda.
Indi mpamvu ni uko aburana, “yatanze amakuru menshi yafashije mu iperereza, mu ikurikiranacyaha kuri we no ku bandi bafatanyije gukora ibyaha.” Hakiyongeraho ko ari ubwa mbere yari akurikiranywe mu nkiko.
Urukiko rwamuhamije ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba; gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba; guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe.
Ni ibyaha ngo bigize impurirane mbonezamugambi, ku buryo yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 25.
Kubera ko ibikorwa by’iterabwoba aregwa byateje urupfu, igihano cyagombaga kuzamuka kikaba igifungo cya burundu kuko ari cyo gihano kirushije ibindi gukomera, nk’uko abacamanza babyemeje.
Gusa umucamanza yavuze ko urukiko rusanga kuba yaremeye ibyaha kuva mu iperereza kugeza mu rukiko no kuba ari ubwa mbere akurikiranywe mu rukiko, yagabanyirizwa ibihano kubera izo mpamvu nyoroshyacyaha.
Yakomeje ati “Urukiko rurasanga Nsabimana Callixte alias Sankara yahanishwa igifungo cy’imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha.”
Nsabimana yagizwe umwere ku byaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe; kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara; gutanga, kwakira no gushishikariza abantu kwakira ibikomoka ku iterabwoba; iterabwoba ku nyungu za politiki; kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba no gukwirakwiza amakuru atariyo bigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Kuba Ubushinjacyaha bwajuriye, bivuze ko Urukiko rw’Ubujurire ruzasuzuma niba bifite ishingiro, byakwemezwa ibihano bikaba byazamurwa.
Abaregwa muri iyi dosiye n’ibihano bahawe:
- Paul Rusesabagina: Imyaka 25
- Nsabimana Callixte Sankara: Imyaka 20
- Nizeyimana Marc: Imyaka 20
- Bizimana Cassien: Imyaka 20
- Matakamba Jean Berchmans: Imyaka 20
- Shaban Emmanuel: Imyaka 20
- Ntibiramira Innocent: Imyaka 20
- Byukusenge Jean Claude: Imyaka 20
- Nsabimana Jean Damascene: Imyaka 20
- Nikuzwe Simeon: Imyaka 10
- Nsanzubukire Felicien: Imyaka 5
- Munyaneza Anastase: Imyaka 5
- Hakizimana Theogene: Imyaka 5
- Nsengimana Herman: Imyaka 5
- Iyamuremye Emmanuel: Imyaka 5
- Niyirora Marcel: Imyaka 5
- Kwitonda Andre: Imyaka 5
- Mukandutiye Angelina: Imyaka 5
- Ntabanganyimana Joseph: Imyaka 3
- Nshimiyimana Emmanuel: Imyaka 3
- Ndagijimana Jean Chretien: Imyaka 3