Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imihango Yose Y’Amadini Yakomorewe, Ku Minsi Yose
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Amadini N'IyobokamanaIcyorezo COVID-19

Imihango Yose Y’Amadini Yakomorewe, Ku Minsi Yose

admin
Last updated: 20 October 2021 4:17 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeje ko imihango yose y’idini yakomorewe, ndetse ko amateraniro abera mu nsengero zifite uburenganzira bwo gukora yemewe mu minsi yose hubahirijwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ni amabwiriza yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021.

Iyo nama yemeje ko imihango yose ibera mu nsengero zemerewe gukora igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50 ku ijana by’ubushobozi bw’izo nsengero, ariko ko amabwiriza arambuye azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mu mabwiriza yatangajwe, insengero zemerewe gukora zakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Akomeza ati “Abana bose bemerewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru. Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije.”

Biteganywa ko hagati y’iteraniro rimwe n’irindi hakwiye kujyamo nibura isaha imwe, kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa.

Amabwiriza akomeza ati “Imihango yose y’idini iremewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi amasengesho akorwa mu minsi yose igenwa n’idini cyangwa itorero.”

“Ariko ku mubatizo wo mu mazi menshi, ubatiza n’abamufasha kimwe n’ubatizwa bagomba kuba bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’umubatizo.”

Biteganywa ko gahunda y’ibikorwa by’insengero igomba kubahiriza amasaha yemewe y’ingendo nk’uko yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

- Advertisement -

Ni ukuvuga ko ibikorwa byose byemerewe gufungura bifunga saa tanu z’ijoro, ku buryo abantu bagera mu ngo bere ya saa sita.

Uburenganzira bwo gufungura insengero butangwa n’ubuyobozi bw’Akarere nyuma y’igenzura rikorwa n’itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC), rikemeza niba insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

Ayo mabwiriza yasimbuye ayo kuwa 02 Mata 2021, yateganyaga ko urusengero rwemerewe kwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bwarwo.

Yateganyaga ko amasengesho aba umunsi umwe mu cyumweru bitewe n’idini, aho Abayisilamu bari bemerewe guterana ku wa Gatanu, Abadiventisiti bagaterana ku wa Gatandatu mu gihe andi madini yateranaga ku Cyumweru.

Gusa byateganywaga ko uretse uriya munsi, idini rihitamo undi munsi umwe riteranaho, ukamenyeshwa ubuyobozi bw’Umurenge urusengero ruherereyemo.

Icyakora, imihango y’idini yo gusezera uwapfuye no gushyingira imbere y’iteraniro, yari yemewe igihe abantu babyitabira batarenze 20.

 

TAGGED:AmadiniCOVID-19featuredGatabazi JMV
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kimwe Mu Byo U Rwanda N’U Bushinwa Bihuriyeho Mu By’Uburenganzira Bwa Muntu
Next Article Ubushinjacyaha Bwajuririye Ibihano Byahawe Rusesabagina n’Abo Bareganwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?