Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yabwiye Antony Blinken ko ibyiza ari uko ibihugu byombi byakorana mu bwuzuzanye aho guhangana.
Blinken ari mu Bushinwa mu ruzinduko rw’akazi mu rwego rwo kuganira ku cyakorwa ngo ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bikize kurusha ibindi ku isi burindwe ihangana ridafututse.
Abahanga mu bukungu bw’isi muri iki gihe baremeza ko umubano hagati ya Washington na Beijing uhagaze neza ariko bakavuga ko buri ruhande ruri kugenda ku magi ngo hatagira idosiye yongera kuba imbarutso y’umwuka mubi.
Hagati aho ubundi bwoba buhari ni uko amatora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mpera za 2024 yazatsindwa n’umuntu uzakoroga Ubushinwa.
Hari n’abavuga ko Donald Trump ariwe uhabwa amahirwe yo kuzatsinda ayo matora kuko Biden bamunenga ko ashaje kandi akaba atita ku bibazo Israel iri guteza muri Gaza.
Intambara iri muri Gaza yarakaje n’abanyeshuri benshi muri za Kaminuza zitandukanye z’Amerika ku buryo ishobora kuzatuma Biden hari amanota atakaza.
Uruzinduko rwa Blinken mu Bushinwa rubaye hasgize igihe gito Abadepite b’Amerika batoye ko urubuga nkoranyambaga rwa TikTok ruhagarikwa mu gihugu cyangwa rukemera kugurwa n’Abanyamerika.
Nyuma byaje kurakaza Ubushinwa kugeza ubwo busabye Amerika ko yirinda kurengera ngo irenge ibyo u Bushinwa bwise ‘imirongo itukura’.
Ifoto@BBC