Ubushinwa Bwashyizeho Ambasaderi Wabwo Mushya Mu Rwanda

Gao Wenqi yaraye agejeje kuri Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z’igihugu cye i Kigali

Uwo ni Gao Wenqi waraye ugejeje kuri Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z’igihugu cye i Kigali. Ambasaderi w’u Rwanda i Beijing ni James Kimonyo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29, Nyakanga, 2025 nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye izo mpapuro mu gikorwa cyabereye mu Biro bye biri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Ambasaderi Gao Wenqi yari amaze iminsi mike mu Rwanda kuko yahageze Tariki 27, Kamena, 2025, yakirwa n’abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda n’abo muri Ambasade y’u Bushinwa i Kigali ikorera mu Karere ka Nyarugenge.

Aje gusimbura Wang Xuekun urangije igihe cye yari yaragenewe mu Rwanda nka Ambasaderi.

Gao Wenqi  yavuze ko mu byo yiyemeje gushyira imbere harimo gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye bunoze, kandi yizeye ko bizagirira akamaro abatuye ibihugu byombi.

Perezida Kagame ari kumwe na Ambasaderi Gao.

Ubushinwa buri mu bihugu byakoranye n’u Rwanda igihe kirekire kandi mu mishinga yarugiriye akamaro kanini, cyane cyane mu bukungu.

Nicyo gihugu gifite ishoramari rinini mu Rwanda, kigakorana narwo mu bwubatsi bw’ibikorwaremezo, uburezi, ikoranabuhanga, ubuvuzi, ubucuruzi n’ibindi.

Tariki 16, Nyakanga, 2025,  Gao Wenqi yitabiriye igikorwa cyo guha abaturage ba Gisagara amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, iki gikorwaremezo kikaba cyarubatswe n’abanyeshuri b’imwe muri Kaminuza zo mu Bushinwa yitwa Hong Kong Polytechnic University (PolyU).

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Jean Paul Habineza icyo gihe yavuze ko abaturage bo mu ngo 500 ari bo bahawe ayo mashanyarazi kugira ngo abafashe mubyo bakora, birimo n’ibishobora kubabyarira amafaranga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version