Mu Bushinwa robo ikoranywe ikoranabuhanga ryo kumenya umuvuduko imodoka ifite, ikamenya imitekerereze y’umushoferi n’imikorere y’amatara yo ku muhanda, yatangiye akazi gasanzwe gakora n’abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda.
Iyo robo ireshya na metero 1.8 yatangiriye imirimo mu Ntara ya Zhejiang mu Mujyi wa Wuzhen, ikaba ifite ikoranabuhanga rituma nyuma yo kumenya amakuru yose y’ibiri kubera mu muhanda, ikora ibimenyetso byemerera ibinyabiziga kugenda cyangwa guhagarara.
Ikinyamakuru China Daily cyanditse ko abahanga mu ikoranabuhanga bakoze iyo robo ikora gipolisi izafasha mu kuyobora ibinyabiziga neza, itaruha neza abanyabyaha kandi ikaba itahabwa ruswa.
Ifite ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano riyifasha kumenya no gukora ibyo byose mu gihe gito, ikoresheje interineti y’igisekuru cya gatanu bita 5G.
Hagati aho, hari indi robo nk’iyo yari yarageragejwe mu Mujyi wa Shenzhen bise ‘Little Tiger.’
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko gukoresha izi mashini zikora kimuntu byagira uruhare mu kongera imikorere myiza y’abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda, bikanakuraho ruswa bakunda gushinjwa.
Abandi bo bavuga ko nubwo iki kintu ari iterambere rigaragara kubera ikoranabuhanga, ibi bizongera ubushomeri mu bantu.
Abenjeniyeri b’Abashinwa bamaze imyaka ine bakora izo robo baziha ubwenge buhangano ngo zimenye ibibera mu muhanda, amategeko abigenga n’uburyo bwo gutuma umuhanda ukoreshwa neza.
Abayobozi mu Bushinwa bavuga ko ibiri gukorerwa kuri izo robo muri iki gihe ari igerageza kuko nyuma hakazarebwa uko zakwizwa henshi mu gihugu.
Amakuru agararagara kuri mbuga nyinshi za interineti zivuga ku Bushinwa avuga ko bufite abapolisi bari hagati ya miliyoni 1.6 na miliyoni ebyiri.
Polisi y’iki gihugu ikoresha ikoranabuhanga rikomeye haba mu gucunga abantu binyuze muri cameras zihishe ahantu bita CCTV(Closed-Circuit Television Cameras), muri cameras ziba mu ngofero z’abapolisi no mu bundi buryo bwo gutahura, gukumira no kugeza ibyaha n’abanyabyaha.
Ibi bikoresho byose biba bikorana na mudasobwa zihambaye mu gukusanya, gusesengura no gutanga amakuru ku bapolisi kugira ngo bagire icyemezo bafata.
Abapolisi b’iki gihugu cya kabiri gikize ku isi bakoresha drones mu kugenzura ibibera mu bwihisho n’ibindi amategeko abemerera.


