Kuri uyu wa Gatatu Tariki 03, Nzeri, 2025 Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yayoboye umuhango wo kwizihiza imyaka 80 igihugu cye kimaze kigobotoye ubukoloni cyari cyashyizwemo n’Ubuyapani mu gihe cyabanjirije Intamba ya Kabiri y’Isi.
Imyaka ibaye 80 ibyo bibaye, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 1945 kugeza muwa 2025.
Ku mbuga ngari yitwa Tian’anmen Square niho Perezida Xi yaje gutangiriza umwiyerekano ukomeye w’ingabo ze.
Wari uhurije hamwe imitwe itandukanye y’izo ngabo, yerekaniyemo intwaro igihugu cye cyakoze zirimo missiles na drones z’intambara zitari zarerekanywe n’iki gihugu kugeza ubu.
Ikinyamakuru Xinhua cyanditse ko ibyakozwe biri mu rwego rwo kwereka amahanga ko uzahirahira atera Ubushinwa cyangwa abwendereza mu buryo buryo azaba yikururiye kabutindi.
Perezida Xi yari ari kumwe na bagenzi be Kim Jong Un uyobora Koreya ya ruguru, Narendra Modi uyobora Ubuhinde na Vladmir Putin uyobora Uburusiya.
Hari kandi abandi bakuru b’ibihugu 20 batumiwe ngo baze bifatanye n’Ubushinwa mu kwizihiza ibintu bikomeye bwakoze mu myaka 80 ishize Intambara ya Kabiri y’Isi ihagaze.
Muri kiriya gikorwa hari abahagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubwongereza( ibihugu byagize uruhare runini mu guhagarika iriya ntambara y’isi) na Canada.
Perezida Xi yahavugiye ijambo rishima aho igihugu cye kigeze mu iterambere no mu bubanyi n’amahanga, avuga ko ibyo gikora bigamije kukigira igihangange no kubanira neza abandi, gusa aha gasopo uwazashaka kucyendereza.
Ati: “ Igihugu cyacu cyagize ruhare runini mu gutuma isi itera imbere kandi kigira uruhare mu kugarura no kubungabunga amahoro mu bice byinshi. Ndasaba isi guharanira ko ibitera intambara bitazongera kubaho bityo tukirinda gusubira mu icuraburindi ryaranze amateka twibuka uyu munsi”.
Umwiyereko wa gisirikare wakozwe n’ingabo z’Ubushinwa witabiriwe n’abasirikare 10,000, indege 100 z’intambara, ibifaro, ibisasu bya missiles na drones nyinshi n’ibindi.
Abahinwa berekanye ko batunze imbunda zishobora kurasha aho ari ho hose ku isi.
Reba amafoto y’uko byari byifashe:























Amwe muri ayo mafoto yavanywe kuri Dailymail