Ubushinwa Bwiyemeje Kongera Umubano Na FPR-Inkotanyi

Abayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi baganiriye n’abayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi bemeranya ko impande zombi zarushaho gukorana mu nzego zirimo guhugurana, ikoranabuhanga no mu zindi nzego.

Minisitiri mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Liu Jianchao  niwe wari uyoboye itsinda ry’Abashinwa bari mu Rwanda.

Mu kiganiro impande zombi zahaye itangazamakuru, bavuze ko umubano hagati y’u Rwanda  n’Ubushinwa ugomba gushingira ku baturage kurusha uko byaba bishingiye kuri za Leta.

Amb Wellars Gasamagera akaba umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi yavuze ko umubano hagati ya FPR –Inkotanyi n’ishyaka iri ku butegetsi mu Bushinwa umaze imyaka 35

- Advertisement -

Gasamagera avuga ko yaganiriye na mugenzi we bemeranya ko uyu mubano ugomba gukomeza kandi ukaguka, ugashingira ku baturage ubwabo.

Ati: “ Tumaze imyaka irenga 35 dukorana. Ni ishyaka ridufasha kandi imibanire yacu ifite icyo imariye abaturage bacu. Dukorana mu kubaka imikorere n’imitunganyirize y’amashyaka yombi.”

Mu rwego rwo gukomeza uyu mubano, impande zombi zashyize umukono ku masezerano azaranga iyo mikoranire.

Liu Jianchao
Amb Wellars Gasamagera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version