Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubushinwa Bwohereje Defence Attaché Wa Mbere Muri Ambasade Yabwo Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Ubushinwa Bwohereje Defence Attaché Wa Mbere Muri Ambasade Yabwo Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2024 6:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Captain Li Dayi niwe wabaye Defence Attaché wa mbere w’Ubushinwa woherejwe mu Rwanda. Uyu musirikare yitezweho guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ubushinwa n’u Rwanda.

Abakozi muri za Ambasade bitwa Defence Attaché  baba ari abasirikare bashinzwe kureba uko imikoranire mu bya gisirikare hagati y’igihugu bahagarariye n’icyo bakoramo ihagaze..

U Rwanda n’Ubushinwa ni ibihugu bifitanye umubano w’imyaka myinshi kandi wageze kuri byinshi.

Ibihugu byombi bifatanya mu rwego rw’ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, guteza imbere ibikorwaremezo n’ibindi.

Mu muhango wo guha ikaze Captain Li Dayi hari hari Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yari ihagarariwe na Major Gen J.B Ngiruwonsanga n’abandi bakozi mu nzego zo hejuru muri Ambasade.

Minisiteri y’ingabo yari ihagarariwe na Maj. Gen J.B Ngiruwonsanga

Mbere y’uko Captain Li Dayi yakirwa muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, yari yabanje kujya kwiyereka Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda  Juvenal Marizamunda n’Umugaba mukuru wazo General Mubarakh Muganga.

Hari kandi n’umuyobozi muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga Brig Gen Patrick Karuretwa.

Babanje kujya kwakirwa muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda

Icyo gihe uruhande rw’u Rwanda rwabwiye Ambasaderi w’Ubushinwa ko rwishimiye ubufatanye mu bya gisirikare bugiye gutangizwa hagati yarwo n’Ubushinwa.

Bemeranyije ko imikoranire hagati ya Kigali na Pékin mu bya gisirikare ishyirwamo imbaraga, hakabaho gukomeza guhanahana amakuru kandi ngo u Rwanda rwabwiye Ubushinwa ko ruzakomeza kwibwigiraho uko burinda ubusugire bwabwo.

Twabibutsa ko Ubushinwa ari cyo gihugu cya kabiri ku isi gifite ishoramari rikomeye mu gisirikare nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu mwaka wa 2023 amakuru avuga ko bwashoye mu gisirikare miliyari $ 224.

Ubushinwa bufite ingabo 2,035,000, bukagira n’inkeragutabara 510,000 .

 

TAGGED:BushinwaIngaboMinisiteriRwandaUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwasubije Ubufaransa Bwarushinje Gushyigikira M23
Next Article Minisitiri W’Intebe Wa DRC Yeguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?