Captain Li Dayi niwe wabaye Defence Attaché wa mbere w’Ubushinwa woherejwe mu Rwanda. Uyu musirikare yitezweho guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ubushinwa n’u Rwanda.
Abakozi muri za Ambasade bitwa Defence Attaché baba ari abasirikare bashinzwe kureba uko imikoranire mu bya gisirikare hagati y’igihugu bahagarariye n’icyo bakoramo ihagaze..
U Rwanda n’Ubushinwa ni ibihugu bifitanye umubano w’imyaka myinshi kandi wageze kuri byinshi.
Ibihugu byombi bifatanya mu rwego rw’ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, guteza imbere ibikorwaremezo n’ibindi.
Mu muhango wo guha ikaze Captain Li Dayi hari hari Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yari ihagarariwe na Major Gen J.B Ngiruwonsanga n’abandi bakozi mu nzego zo hejuru muri Ambasade.
Mbere y’uko Captain Li Dayi yakirwa muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, yari yabanje kujya kwiyereka Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda n’Umugaba mukuru wazo General Mubarakh Muganga.
Hari kandi n’umuyobozi muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga Brig Gen Patrick Karuretwa.
Icyo gihe uruhande rw’u Rwanda rwabwiye Ambasaderi w’Ubushinwa ko rwishimiye ubufatanye mu bya gisirikare bugiye gutangizwa hagati yarwo n’Ubushinwa.
Bemeranyije ko imikoranire hagati ya Kigali na Pékin mu bya gisirikare ishyirwamo imbaraga, hakabaho gukomeza guhanahana amakuru kandi ngo u Rwanda rwabwiye Ubushinwa ko ruzakomeza kwibwigiraho uko burinda ubusugire bwabwo.
Twabibutsa ko Ubushinwa ari cyo gihugu cya kabiri ku isi gifite ishoramari rikomeye mu gisirikare nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Mu mwaka wa 2023 amakuru avuga ko bwashoye mu gisirikare miliyari $ 224.
Ubushinwa bufite ingabo 2,035,000, bukagira n’inkeragutabara 510,000 .