Mu Ntara ya Guizhou mu Bushinwa hatashywe ikiraro kiri ku butumburuke bwa metero 625 hejuru y’uruzi rwa Beipan ruca mu misozi miremire iri muri aka gace. Ni cyo kiraro kiri hejuru mu butumburuke kurusha ibindi byose ku isi.
Abahanga mu bwubatsi bw’ibiraro bari bamaze imyaka itatu bacyubaka, kikaba ari cyo cyubatswe muri ubwo buryo kandi mu gihe gito.
Xinhua yanditse ko mbere y’uko iki kiraro kuvugururwa kigashyiramo imihanda ibangikanye kandi ikoze neza, byasabaga iminota 70 ngo ube ucyambutse, ubu bikazatwara iminota itatu.
Iki kiraro bise Huajiang Grand Canyon Bridge kiruta inshuro umunani ikindi kitwa San Francisco’s Golden Gate Bridge cyubatswe muri California, USA.
Uretse uburebure mu butumburuke bukigira icya mbere kinenetse hejuru cyane kurusha ibindi, iki kiraro ni kirekire kuko kireshya na metero 2,890, abacyubatse bakemeza ko kizagira uruhare runini mu bucuruzi mu bice bituriye aho cyubatswe.
Mu mitekerereze y’Abashinwa, harimo ingingo y’uko kugira ngo igihugu gitere imbere, ari ngombwa ko gishora mu bikorwaremezo, ibi bikaba ibintu Ubushinwa bwashyize imbere ngo buzabe igihugu cya mbere gikize ku isi kuko ubu Amerika ari yo igisumbya intambwe.
Mu kubaka iki kiraro, intego yari iyo gutuma abaturage bo muri iki gice cy’icyaro bavanwa mu bwigunge bashyirwagamo no kutabona uburyo bwiza bwo kwambuka ngo bahahirane n’abo hakurya.
Intara ya Guizhou iri mu zikiri inyuma mu majyambere mu Bushinwa.