Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeIkoranabuhangaMu mahanga

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 September 2025 12:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iki kiraro cyubatswe mu myaka itatu gusa. Ifoto:Highest Bridges.com
SHARE

Mu Ntara ya Guizhou mu Bushinwa hatashywe ikiraro kiri ku butumburuke bwa metero 625 hejuru y’uruzi rwa Beipan ruca mu misozi miremire iri muri aka gace. Ni cyo kiraro kiri hejuru mu butumburuke kurusha ibindi byose ku isi.

Abahanga mu bwubatsi bw’ibiraro bari bamaze imyaka itatu bacyubaka, kikaba ari cyo cyubatswe muri ubwo buryo kandi mu gihe gito.

Xinhua yanditse ko mbere y’uko iki kiraro kuvugururwa kigashyiramo imihanda ibangikanye kandi ikoze neza, byasabaga iminota 70 ngo ube ucyambutse, ubu bikazatwara iminota itatu.

Iki kiraro bise Huajiang Grand Canyon Bridge kiruta inshuro umunani ikindi kitwa San Francisco’s Golden Gate Bridge cyubatswe muri California, USA.

Uretse uburebure mu butumburuke bukigira icya mbere kinenetse hejuru cyane kurusha ibindi, iki kiraro ni kirekire kuko kireshya na metero 2,890, abacyubatse bakemeza ko kizagira uruhare runini mu bucuruzi mu bice bituriye aho cyubatswe.

Mu mitekerereze y’Abashinwa, harimo ingingo y’uko kugira ngo igihugu gitere imbere, ari ngombwa ko gishora mu bikorwaremezo, ibi bikaba ibintu Ubushinwa bwashyize imbere ngo buzabe igihugu cya mbere gikize ku isi kuko ubu Amerika ari yo igisumbya intambwe.

Mu kubaka iki kiraro, intego yari iyo gutuma abaturage bo muri iki gice cy’icyaro bavanwa mu bwigunge bashyirwagamo no kutabona uburyo bwiza bwo kwambuka ngo bahahirane n’abo hakurya.

Intara ya Guizhou iri mu zikiri inyuma mu majyambere mu Bushinwa.

TAGGED:featuredIkiraroUbushinwaUbutumburuke
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari
Next Article Muhanga: Ba Nyiri Ibirombe Bibukijwe Gushyira Abakozi Muri Ejo Heza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?