Ubushinwa N’U Rwanda Mu Guteza Imbere Za IPRC

Binyuze mu butwererane busanzwe hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa, iki gihugu cyahaye ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Musanze, IPRC-Musanze, ibikoresho bigezweho bifite agaciro ka Miliyoni Frw 857.

Bizakoreshwa muri laboratwari eshanu zikora ibintu bitandukanye bijyanye n’ubukorikori.

Ishuri ryigisha nk’ibi ryo  Bushinwa ryitwa Jinhua Polytechnic niryo ryakoranye na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda kugira ngo ibi bikoresho bihabwe abana b’Abanyarwanda bigira i Musanze.

Bizakoreshwa n’abiga ubumenyi muri mudasobwa, ubucuruzi, ubwubatsi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Abiga muri IPRC Musanze babwiye itangazamakuru ko bazakoresha neza biriya bikoresho bikabungura ubumenyi.

Bavuga ko bizabafasha gushyira ubumenyi nyandiko mu bikorwa, ibyo bita gushyira muri ‘pratique.’

Bashimye Leta y’u Rwanda kubera ko umubano igirana n’amahanga utuma abaturage b’u Rwanda babyungukiramo.

Ibyumba bitanu bya Laboratwari byatashywe birimo ibikoresho byatanzwe na Jihnua Polytechnic yo mu Bushinwa, bizafasha abanyeshuri biga ibyitwa  za e-Comerce(ubucuruzi bukorewe kuri murandasi), amashanyarazi akoresha ikoranabuhanga mu gutuma ibintu byikoresha n’ubumenyi bushingiye ku myuga n’ubumenyingiro.

Ubushinwa bukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo n’uburezi

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yavuze ko Beijing izakomeza gukorana na Kigali mu nzego zitandukanye hagamijwe inyungu ku mpande zombi.

Ati: “U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ iterambere ry’ubumenyi kandi ibi ni ishingiro ry’iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose. Twafatanyije na Leta y’u Rwanda mu kubaka iri shuri, tuzakomeza  no kurishyigikira haba mu bumenyi n’ibikorwaremezo kugira ngo abahiga na bo bagire uruhare mu guteza imbere igihugu.”

Dr Sylvie Mucyo uyobora IPRC Musanze avuga ko ibi bikoresho byitezweho umusaruro mu gukemura bimwe mu bibazo byari bikihagaragara.

Yagize ati: “… Icyo bizafasha abanyeshuri bacu ni ukugira ngo bigire kuri ibyo bikoresho ariko bagire ubumenyi mu gushaka ibisubizo ahari ibibazo.”

IPRC Musanze kugeza ubu yigwamo n’abanyeshuri 1,800.

Leta y’u Rwanda  isanganywe intego y’uko mu mwaka wa 2024,  60 % by’abazaba bararangije amashuri muri rusange, bazaba ari abize ubumenyingiro.

Ibi bizafasha kugabanya umubare w’ubushomeri no kongera ishoramari mu gihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe na Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri Rwanda Polytechnic bwo mu mwaka wa 2021 bwiswe Tracer Survey Graduates Employability and Employers Satisfaction ku ipaji ya gatanu buvuga ko icyo gihe abanyeshuri barangizaga kwiga imyuga n’ubumenyingiro bishimiraga ireme ry’amasomo bahawe banganaga na 95.1%.

Ababajijwe bangana na 52.3% bavuze ko bahise babona akazi bakirangiza amasomo, mu gihe abangana na 45.7% babanje kukabura ariko baza kugahanga abandi baragahabwa.

Icyakora ngo abanyeshuri bangana na 1.9% babaye abashomeri kugeza ubwo ubwo bushakashatsi bwatangazwaga.

Imibare ikubiye muri ubwo bushakashatsi kandi, ivuga ko abize IPRC zitandukanye bakunze kubona akazi mu rwego rw’ubukerarugendo(22.5%), abandi bakakabona mu nzego zikora ibya tekiniki(18.8%), abandi bakakabona mu rwego rw’ubwubatsi mu nzego zabwo zitandukanye(10%).

Ubumenyingiro nibwo bwatumye ibihugu nka Singapore, Koreya y’Epfo, Ubuyapani, Ubushinwa, Malaysia…bitera imbere.

Murandasi iri gufasha abahanga mu bukorikori gukora imashini zikomeye ziteza imbere imibereho ya muntu mu ngeri zose.

Muri uru rwego niho ikoranabuhanga ryitwa Internet of Things riri gukora impinduka mu buzima bwa muntu uko bwakabaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version