Mu mateka y’umubumbe w’isi , nta na rimwe abantu bigeze barekura umwuka uhumanya ikirere myinshi nk’uko byagenze mu mwaka wa 2021. Imibare iherutse gutangazwa ivuga ko mu kirere harekuriwe umwuka uhumanya witwa dioxyde de carbone upima toni miliyari 36.3.
Ikibabaje kurusha ho ni uko mu mwaka wabanje( uwa 2020) ikirere cyari cyabaye kiza kubera ko abantu bari bategetswe kuguma mu ngo kubera kwirinda COVID-19, inganda n’ingendo z’indege birahagara ikirere kirahumeka.
Raporo y’ihuriro ry’abahanga ryitwa GIEC iherutse kongera gutanga impuruza iburira amahanga ko ibintu biri kujya irudubi kubera ibyuka bishyushya kandi bihumanya ikirere bikomeje koherezwayo.
Iyo ikirere gishyushye( ibyo bita global warming, réchauffement climatique) bituma uruhererekane rw’ibihe( cycle climatique) ruhinduka.
Bikurikirwa n’ibibazo birimo guhinga ntiweze kuko ibihe imvura yagwaga mo bihinduka, kuma kw’ibice by’isi gukurikirwa n’inkongi za hato na hato, urwuri n’amazi by’amatungo bikabura bigakurikirwa n’amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi n’izindi ngaruka.
Ikigo mpuzamahanga cy’iby’ingufu, L’Agence internationale de l’énergie, cyatangaje ko toni z’ibyuka bihumanya byoherejwe mu kirere mu mwaka wa 2021 ari byinshi kurusha ikindi cyose mu mateka ya muntu.
Impamvu itangwa ni uko nyuma y’uko gazi yo gutekesha cyangwa gukoresha mu bindi bikorwa izamuriwe igiciro, ibihugu bicyenera ingufu nyinshi mu nganda zabyo nk’u Bushinwa, byahise biyoboka gukoresha amakara acukurwa, ayo bita charbon.
Gutwika iyi charbon kugira ngo itunganywe ikoreshwe mu nganda byatumye hasohoka ibyuka byinshi bihumanye.
½ cy’ibyuka bipima toni miliyari 36,3 by’umwuka uhumanya wa dioxyde de carbone cyasohowe n’inganda zo mu Bushinwa ‘zonyine.’
Hari ibice by’isi ubuzima ‘buzahagarara’
Raporo y’Ihuriro ry’abahanga bakurikirana ibyo gushyuha kw’ikirere ryitwa Groupe d’Experts Intergouvernemental sur l’Evolution du Climat (GIEC) ivuga ko abatuye isi bari hagati ya miliyari 3,3 na miliyari 3,6 bagezweho cyangwa bari hafi kugezwaho n’ingaruka zikomeye zo gushyuha kw’ikirere.
Aba ni abaturage bangana hafi na kimwe cya kabiri cy’abatuye isi.
Abugarijwe cyane ni abakora ubuhinzi n’ubworozi.
N’ubwo hari ingamba zafashwe kugira ngo iki kibazo kigabanuke, ikibazo ni uko ishyirwa mu bikorwa byazo ridakorwa kimwe ku isi hose.
Uku kuzarira ni ko kuri gutuma ibintu bijya irudubi ndetse hari abavuga ko ‘amazi asa n’ayarenze inkombe.’
Hari aho bivugwa ko ubushyuhe nibwiyongera bukarenga degree celsius 2 bizaba nta garuriro bigifite mu bice runaka by’isi.
Abahanga bavuga ko abatuye isi bagomba kumenya ko ubu ibintu byahindutse cyane k’uburyo bagomba gutura ku mubumbe ushyushye.
Ubusanzwe umubumbe w’isi uri ku ntera ihagije uturutse ku zuba k’uburyo ubushyuhe buriturukaho butagombye kuyibera ikibazo.
Gusa ibikorwa bya muntu bishingiye ku nganda byatumye ikirere gihumana k’uburyo ako bita ‘akayunguruzo k’imirasire y’izuba’ kangiritse bituma ikirere gituriye isi gishyuha kurusha uko byahoze ikabakaba ijana ishize.
Ahantu hazakubitika kurusha ahandi ku isi kubera iki kibazo ni muri Afurika.
Uyu mugabane ufite ibyago byo gutakaza bimwe mu binyabuzima byari bisanzwe biwutuye.
Isi niramuka ishyushye ku gipimo cya degree Celsius 1,5 bizatuma ibimera n’inyamaswa bingana na 30 by’ibituye Afurika yose bibura aho biba byinshi bipfe.
Abahanga mu binyabuzima bavuga ko umunsi isi yatakaje hagati ya 7% na 18% by’ibinyabuzima biba mu Nyanja bita coraux izaba ihuye n’akaga gakomeye.
Ibi binyabuzima biri mu biyungurura umwuka wa carbone usohorwa na byinshi mu bikorwa bya muntu.
Ibibazo bizaterwa n’uko isi yashyushye ku rwego abantu batazihangira bizatuma n’umubare w’impunzi zihunga amapfa wiyongera bityo ibibazo bive mu gice kimwe cy’isi bijye mu kindi.