Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubusitani Bwa Nyandungu Bwahembewe Akamaro Bufitiye Ababusura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ubusitani Bwa Nyandungu Bwahembewe Akamaro Bufitiye Ababusura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2025 12:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Icyanya cya Nyandungu. Ifoto: Ndahayo Claude.
SHARE

Ikigo cyitwa Star Wetland Center cyahembye ubuyobozi bw’ubusitani bwa Nyandungu kubera ubwiza n’akamaro bumariye ababusura n’abatuye Umujyi wa Kigali by’umwihariko.

Bwahawe igihembo cy’uko ari bwiza ku buryo bwashyizwe mu bundi 16 ku isi buteye neza, butanga umwuka mwiza uhumekwa n’ababuturiye.

Ni ubusitani kandi bugira uruhare mu kwigisha ababusura akamaro ko kwita ku bidukikije.

Ikigo cyahembye ubuyobozi bwa Nyandungu gisanzwe gihemba kandi kikita ku bigo biteza imbere ubukerarugendo binyuze mu kwita ku bishanga, imigezi n’inzuzi.

Inama yatangiwemo icyo gihembo ni mpuzamahanga, ikaba yahurije hamwe abahanga mu kurengera ibidukikije bo hirya no hino ku isi bahuriye muri Zambabwe mu nama bise 14th Meeting of the Conference of the Contracting Parties to the Ramsar Convention on Wetlands (COP14).

Ibihembo byatanzwe ni ikitwa Full Star Award n’ikindi kitwa Stars for People and Biodiversity kita k’uguteza imbere umurimo wo kubungabunga ibishanga, kwigisha abantu akamaro kabyo no kubyinjiza mu baturage.

Pariki nkorano ya Nyandungu iri kuri Hegitari 121 zirimo hegitari 70 z’igishanga nyirizina n’izindi 50 ziteyeho ishyamba.

Kuri ubwo buso hatuye kandi amoko 62 y’ibimera kandi, nk’uko The New Times yabyanditse, hari gahunda yo kwagura ubwo buso bukongerwaho izindi hegitari 43.

Ibiti n’amazi biri aho hantu bigirira akamaro ubwoko 200 bw’inyoni zahisemo kuza kuhagira ubuturo hamaze gusubirana.

Muri iki gihe hasohotse inyandiko irimo ubwoko bwose bw’inyoni zihatuye kandi abasura aha hantu bariyongera kuko mu mwaka wa 2022 bari 48,813, naho mu myaka ibiri yakurikiyeho (2024) babaye 6,754.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Guverinoma yatangije umushinga wo guhindura Nyandungu ahantu nyaburanga hari pariki, bikorwa mu rwego rwo gusana iki gishanga no kugiha uburyo bwo gutuma ibinyabuzima bigihindura indiri yabyo.

Ni uburyo kandi bwo kurwanya isuri, bukaba barahaye abantu 4,000 akazi.

Kuva mu mwaka wa 2022 kugeza ubu, iki cyanya cyabaye nyabagendwa ku bantu bashaka kuruhuka, kwiga ibinyabuzima, bakanamenya ubwiza bwa Kigali.

TAGGED:featuredIbidukikijeIcyanyaIgihemboNyandunguUbwizaZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Haraterana Inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine
Next Article Thailand Na Cambodia Bemeranyije Guhagarika Intambara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?