Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubutegetsi Bw’Uburundi Bweruye Ko Bukorana Na DRC Na FDLR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Ubutegetsi Bw’Uburundi Bweruye Ko Bukorana Na DRC Na FDLR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2025 3:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riyobora Uburundi , Révérien Ndikuriyo
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riyobora Uburundi, Révérien Ndikuriyo yavuze ko  u Rwanda rudakwiye kwibaza k’ubufatanye ingabo z’Uburundi zagirana na FDLR kuko ngo ibya DRC ifasha uyu mutwe bitarureba.

Yabivugiye mu kiganiro yaraye abanyamakuru cyabereye mu Ntara ya Makamba kuri uyu wa Gatanu tariki 03, Mutarama, 2025.

U Rwanda ruherutse gutangaza ko rufite amakuru y’imikoranire hagati ya Kinshasa, Bujumbura na FDLR.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe niwe watangaje ko kuba  Uburundi bukorana n’uyu mutwe w’abajenosideri kandi usanganywe umugambi wo kuruhungabanya ari ikintu kidakwiye.

Ku kibazo cy’umunyamakuru, Ndikuriyo yasubije ati: “None u Rwanda ibya Congo rubijyamo rute? Congo n’u Burundi dufite umubano wo gufashanya mu bya gisirikare, none u Rwanda rubijyamo rute? Mbese iyo mitwe bashinja Jenoside, hashize imyaka 30 abasirikare b’u Rwanda bajya muri Congo kuyirwanya, niba baratayimaze, ni nk’ako kajagari nyine baba bateza.”

Avuga ko ibyo u Rwanda ruvuga ari urwitwazo, rubikora ‘rwiriza’.

Yunzemo ko kuba rufite umupaka warwo urugabanya n’amahanga bihagije bityo ko ibibera ahandi bitarureba.

Hari n’abayobozi ba DRC bamwe bahakanye ko nta FDLR iriho ariko abandi bo barimo na Minisitiri w’iki gihugu ushinzwe ububanyi n’amahanga Thérèse Wagner Kayikwamba, n’Umuvugizi w’ingabo zacyo, Brig Gen Sylvain Ekenge Bomusa bemera ko ihari.

Ikindi kibyemeza ni uko hari amasezerano amaze igihe aganirwaho asaba ko uriya mutwe warandurwa burundu, icyo kikaba kimwe mu byemeza ko uhari koko.

Ku byerekeye ibyo Ndikuriyo yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru, yageze n’aho avuga ko inyungu ingabo z’u Burundi zikura mu kurwanira mu Burasirazuba bwa RDC, zigaragarira mu kurwanya imitwe irimo irwanya ubutegetsi bw’igihugu cyabo ikorera yo bityo bigafasha mu kubungabunga umutekano w’Abarundi.

Ubufatanye bw’ingabo zUburundi na FDLR bwigeze kugaragazwa  muri raporo y’iperereza impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagaragazaga ko zifatanya mu kurwanya umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

TAGGED:BurundiFDLRfeaturedIntambaraNdikuriyoPolitikiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: ikibazo Cy’Abashinwa Bishwe N’Umupolisi Gikomeje Gufata Intera
Next Article Amajyepfo: Hari Imibiri 13,000 Igiye Kwimurirwa Mu Nzibutso Zimeze Neza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?