Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riyobora Uburundi, Révérien Ndikuriyo yavuze ko u Rwanda rudakwiye kwibaza k’ubufatanye ingabo z’Uburundi zagirana na FDLR kuko ngo ibya DRC ifasha uyu mutwe bitarureba.
Yabivugiye mu kiganiro yaraye abanyamakuru cyabereye mu Ntara ya Makamba kuri uyu wa Gatanu tariki 03, Mutarama, 2025.
U Rwanda ruherutse gutangaza ko rufite amakuru y’imikoranire hagati ya Kinshasa, Bujumbura na FDLR.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe niwe watangaje ko kuba Uburundi bukorana n’uyu mutwe w’abajenosideri kandi usanganywe umugambi wo kuruhungabanya ari ikintu kidakwiye.
Ku kibazo cy’umunyamakuru, Ndikuriyo yasubije ati: “None u Rwanda ibya Congo rubijyamo rute? Congo n’u Burundi dufite umubano wo gufashanya mu bya gisirikare, none u Rwanda rubijyamo rute? Mbese iyo mitwe bashinja Jenoside, hashize imyaka 30 abasirikare b’u Rwanda bajya muri Congo kuyirwanya, niba baratayimaze, ni nk’ako kajagari nyine baba bateza.”
Avuga ko ibyo u Rwanda ruvuga ari urwitwazo, rubikora ‘rwiriza’.
Yunzemo ko kuba rufite umupaka warwo urugabanya n’amahanga bihagije bityo ko ibibera ahandi bitarureba.
Hari n’abayobozi ba DRC bamwe bahakanye ko nta FDLR iriho ariko abandi bo barimo na Minisitiri w’iki gihugu ushinzwe ububanyi n’amahanga Thérèse Wagner Kayikwamba, n’Umuvugizi w’ingabo zacyo, Brig Gen Sylvain Ekenge Bomusa bemera ko ihari.
Ikindi kibyemeza ni uko hari amasezerano amaze igihe aganirwaho asaba ko uriya mutwe warandurwa burundu, icyo kikaba kimwe mu byemeza ko uhari koko.
Ku byerekeye ibyo Ndikuriyo yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru, yageze n’aho avuga ko inyungu ingabo z’u Burundi zikura mu kurwanira mu Burasirazuba bwa RDC, zigaragarira mu kurwanya imitwe irimo irwanya ubutegetsi bw’igihugu cyabo ikorera yo bityo bigafasha mu kubungabunga umutekano w’Abarundi.
Ubufatanye bw’ingabo zUburundi na FDLR bwigeze kugaragazwa muri raporo y’iperereza impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagaragazaga ko zifatanya mu kurwanya umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.