Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mukomeze Kubungabunga Umurage w’Ubunyarwanda Buzira Kuzima – Perezida Kagame Abwira Urubyiruko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mukomeze Kubungabunga Umurage w’Ubunyarwanda Buzira Kuzima – Perezida Kagame Abwira Urubyiruko

admin
Last updated: 02 February 2022 6:41 am
admin
Share
SHARE

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda guhora baharanira icyateza imbere igihugu, nk’ubutumwa bujyanye n’Umunsi mukuru w’Intwari.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Abanyarwanda bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Gashyantare. Perezida Paul Kagame na madamu hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bashyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.”

“Rubyiruko rwacu: tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.”

Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.

— Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2022

Intwari z’u Rwanda zigabanywa mu byiciro bitatu by’ingenzi, hagendewe ku rugero zagaragajeho ubutwari.

Imanzi ni cyo cyiciro cy’intwari kiza ku mwanya wa mbere. Ni intwari zakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n’ubuzima.

Kugeza ubu iki cyiciro kirimo intwari ebyiri, Gisa Fred Rwigema n’Umusirikari Utazwi uhagarariye ingabo zose zaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Icyiciro cya kabiri cy’intwari z’ u Rwanda ni Imena. Ni icyiciro kiyinga Imanzi, gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.

Kuri ubu intwari z’Imena ni Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange.

Ingenzi ni cyo cyiciro cya gatatu giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ubwitange no kugira akamaro gakomeye.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamira Intwari z’igihugu
Abayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango wabereye ku Gicumbi cy’Intwari i Remera

TAGGED:featuredIntwariPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusaruro W’Ubutwari Bw’Abanyarwanda
Next Article U Rwanda Rwinjije Miliyari Zisaga 160 Frw Mu Bikomoka Ku Buhinzi Byoherejwe Mu Mahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?