Kuri uyu wa 04, Mata, 2021 ni umunsi Abakirisitu bibuka izuka rya Yesu/Yezu Kristu uzwi ku izina rya Pasika. Kubera ko uba ari umunsi mukuru, abantu benshi barishimisha kandi muri iki gihe bakaba bashobora kwanduzanya COVID-19. Polisi yasabye abantu kubyirinda kugira ngo mu myaka iri imbere bazayizihize neza, nta cyorezo bakikanga.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera.
Polisi y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kumva ko Pasika izahoraho bityo ko aho kugira ngo bizihize banduzanya kiriya cyorezo muri uyu mwaka, bakwihangana bakazizihiza n’izindi zizaza zikazabasanga ari bazima.
CP Kabera yabwiye RBA ati: “Pasika ni agahoraho kandi pasika zizahoraho. Umwaka utaha iki cyorezo twagitsinze cyangwa se n’undi uzaza abantu bashobora kuzizihiza pasika neza…Mwizihize Pasika mwirinda COVID-19, mukore amasengesho yemewe, ku mubare wemewe, mu nsengero zabiherewe uburenganzira, kandi zirazwi., amabwiriza yubahirizwe 100%.”
Kugeza ubu Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda niyo igaragaramo ubwandu bwinshi bwa kiriya cyorezo.
Abatuye uturere hafi ya twose twayo twashyiriweho umukwabo utangira saa moya z’ijoro(7h00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo(4:00am).
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima, RBC, gitangaza ko kuba muri iriya ntara haboneka abantu benshi bandura biterwa n’uko hafatwayo ibipimo byinshi.
Muri iriya Ntaram RBC iri gupima abantu byibura 50 muri buri kagari kagize imirenge y’Uturere dutandatu mu turere turindwi tw’iriya Ntara.
Inama iheruka guterana ngo isuzumire hamwe uko ubwandu bwifashe mu Rwanda ifate n’ingamba mu gukomeza kurwanya kiriya cyorezo, yanzuye ko abatuye uturere twa Ruhango, Muhanga, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe bagomba kuba bageze mu ngo zabo saa moya z’ijoro.
Byemejwe nyuma y’uko abatuye Huye, Gisagara na Nyanza bari bamaze ibyumweru bibiri batemerewe kurenga imbibi z’uturere twabo, kuri bo hakiyongeraho abo mu Karere ka Bugesera.\
Photo@RBC