Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubutumwa Bw’Urukundo Jeannette Kagame Yageneye Abanyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubutumwa Bw’Urukundo Jeannette Kagame Yageneye Abanyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2024 8:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Madamu Jeannette Kagame
SHARE

Madamu Jeannette Kagame yageneye  Abanyarwanda ubutumwa bwo kubibutsa ko nta kiryoha nk’umuryango utekanye kandi urangwa n’urukundo.

Ubutumwa bwe bwaciye kuri X ya Imbuto Foundation, bwibanda cyane ku kamaro k’urukundo, kubaka urugo n’umutekano uranga abarugize.

Ubutumwa bwe bwibutsa abantu akamaro k’ubumuntu n’umubano mu bandi kandi bukababwira ko umuryango wunze ubumwe, ugirira buri wese akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.

Atangira abwira abantu ko mu minsi mikuru, Umujyi wa Kigali uba utagira uko usa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu mvugo ya gisizi, Jeannette Kagame agaragaraza ko mu minsi nk’iyi, Umujyi wa Kigali uba usa n’umugeni warimbishirijwe.

Ni umujyi uba ugaragaza urukundo rw’abawutuye, kandi rugenewe abawusura.

Ubutumwa bwe ariko, ku rundi ruhande, bwibutsa abantu ko urukundo ari rwiza, icyakora ko rukwiye gukomeza kungerwamo ibirungo kugira ngo ntirube urw’amagambo gusa.

Agira urubyiruko inama yo kumenya ko urukundo nyarwo atari urwo rusoma ku mbuga nkoranyambaga cyangwa urwo babona ahandi, aho usanga bavuga ko urukundo ari ikintu kitagira amakemwa, aho abantu bahora bishimye byonyine.

Mu nyandiko ye hari ahagira hati: “ Urukundo si ugushakira kuwo ukunda ibidashoboka, ahubwo ni ukumwumva, ukamwakira uko ari, ukemera ko adatunganye ukamukundira ibye byose”.

- Advertisement -

Avuga kandi ko umuntu uhera ku bibazo biba mu ngo akemeza ko gushaka ari bibi, aba abeshya.

Jeannette Kagame avuga ko kuba hari ibigoranye biboneka mu ngo ubwabyo bidakwiye gutuma gushakana bifatwa nabi, ngo ‘niko zubakwa’.

Yemeza ko umuryango atari ingoyi ahubwo ari umugisha, ari ahantu ho kuzamura imibereho y’abawugize.

Ibyo ariko asanga bitagombye guhuma bamwe amaso ngo bumve ko mu rushako ari mu munyenga.

Ni ahantu hari urukundo ariko rurangwa n’ubwitange, ubwubahane n’ubufatanye.

Ahantu nk’aho rero niho abana baba bagomba gukurira, bumva icyanga cy’urukundo.

Urwo rukundo, nk’uko Jeannette Kagame abyemeza, rwubakwa buhoro buhoro, itafari ku rindi, bigakorwa binyuze cyane cyane mu kuganira kw’abashakanye no guha abana umwanya wabo mu bibera mu rugo.

N’ubwo ashishikariza abantu urukundo no kubaka umuryango, uyu mubyeyi atanga inama yo kugira amahitamo arimo ubushishozi kuko umuntu muzabana aba ari umuntu wihariye.

Uwo agomba kuba ari umuntu musangiye imyumvire ku bintu by’ingenzi bizaranga urugo rwanyu, witeguye kukumva mu bihe uzaba umukeneye kandi uzi gushyira mu gaciro.

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ni ingenzi muri iyi minsi Abanyarwanda bari kwizihiza icyo bita iminsi mikuru.

Avuga ko mu kuyizihiza, abantu bakwiye kureba kure, bakamenya kubana neza n’abandi, mu ngo zabo hakarangwa n’umwuka wa gicuti na kivandimwe.

Arangiza ubutumwa bwe yifuriza Abanyarwanda bose kugira Noheli Nziza no kuzarangiza umwaka wa 2024 mu mahoro bagatangira uwa 2025 mu yandi kandi aganje.

TAGGED:featuredJeannetteKagameNoheliUmuryangoUmwakaUrubyirukoUrukundo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Syria:Gutwika Igiti Cya Noheli Byateje Rwaserera
Next Article Kalimpinya Yafashwe N’Uburwayi Mu Buhumekero
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?