Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuyapani Na UNICEF Mu Gufasha u Rwanda Guhangana N’Ibiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Ubuyapani Na UNICEF Mu Gufasha u Rwanda Guhangana N’Ibiza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2025 4:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Ishami ry’u Rwanda,  ryatangaje ko ryemeranyije gukorana n’Ubuyapani mu kongera amafaranga impande zombi zashyiraga mu gufasha Guverinoma y’u Rwanda guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Miliyari Frw 2 nizo zemejwe ko zizashyirwa muri ibi bikorwa mu myaka mike iri imbere.

Uturere tuzashyirwamo ayo mafaranga ahanini ni utwibasirwa ahanini n’ibyorezo ari two Nyamasheke, Rutsiro, Rusizi, Rubavu, Nyabihu na Ngororero.

Abantu barenga 300.000 bo muri utwo turere nibo bazungukira muri ibyo bikorwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki 17, Werurwe, 2025 nibwo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, na Lieke Van de Wiel uhagarariye UNICEF mu Rwanda bahuye n’abari bahagarariye Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi baganira kuri uwo mushinga.

Amafaranga yemeranyijweho azafasha mu guhangana n’indwara z’ibyorezo zirimo ubushita bw’inkende, kwita ku isuku n’isukura, guhangana n’imirire mibi mu bana, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima.

Uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda Isao Fukushima, yavuze ko bashyize imbere  kurengera umutekano  w’abantu kugira ngo barindwe.

Ati: “Umutekano w’abantu ni wo u Buyapani bushyize imbere mu iterambere n’ubufatanye himakazwa ko abantu barindwa, bakabaho nta bwoba bwo kubura ubuzima kuko ari ab’agaciro.”

Avuga ko ibyo bizakunda binyuze mu bufatanye na UNICEF.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda Lieke Van de Wiel, yashimiye u Buyapani kubera ubwo bufatanye bugamije kurinda ubuzima bw’abantu  binyuze mu guhangana n’imyuzure, isuku n’isukura n’ibindi.

Lieke Van de Wiel yongeyeho ko ku ikubitiro bizagirira akamaro abaturage 100.000 ariko mu buryo butaziguye akamaro kabyo kakazagera ku bantu 300.000.

Ubufatanye hagati ya UNICEF, u Buyapani na Guverinoma y’u Rwanda bumaze imyaka irenga 10 aho bafatanyiriza hamwe kubakira umuturage ubushobozi butuma abona iby’ibanze akeneye.

Ubuyapani bwo ni igihugu kiri mu bikunze kwibasirwa n’ibiza birimo imitingo iterwa ahanini no kuruka kw’ibirunga.

Bwubatse uburyo buhamye bwo guhangana nabyo ku buryo budakunze kuzahazwa n’ingaruka zabyo.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko hari kwigwa uko hajyaho uburyo bwa Mitiweli buzajya bufasha abaturage gutanga amafaranga yo kugoboka bagenzi babo bahungabanyijwe n’ibiza.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, ( Rtd) Major General Albert Murasira yavuze ko iyo ari gahunda u Rwanda ruri kunonosora mu buryo bwitondewe.

TAGGED:IbizaMinisiteriMurasiraRwandaUNICEF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ububiligi Bwagereye u Rwanda Mu Kebo Rwabugereyemo
Next Article M23 Ntiyitabiriye Ibiganiro Na Kinshasa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?