Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuzima Bwa Politiki Bw’Inararibonye Habumuremyi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ubuzima Bwa Politiki Bw’Inararibonye Habumuremyi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2024 5:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe mu Nama y’Abaminisitiri ni uw’uko Dr. Pierre-Damien Habumuremyi aba umwe mu bagize Akanama Ngishwanama k’Inararibonye kagira inama Umukuru w’igihugu.

Aka kanama kayoborwa na Tito Rutaremara.

Habumuremyi yari amaze igihe nta nshingano afite nyuma y’uko afunguwe ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Yavutse taliki 20, Gashyantare, 1961, akaba akomoka mu cyahoze ari Komini Ruhondo muri Perefegitura ya Ruhengeri, mu Ntara y’Amajyaruguru na Burera by’ubu.

Yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma harimo no kuba Minisitiri w’Intebe guhera taliki 07, Ukwakira, 2011 kugeza taliki 24, Nyakanga, 2014.

Mbere yari yabanje kuba Minisitiri w’uburezi mu gihe cy’amezi atanu gusa ni ukuvuga guhera muri Gicurasi kugeza mu Ukwakira, 2011.

Yize henshi harimo muri Zaire (Repubulika ya Demukarasi ya Congo y’ubu), Ubufaransa no muri Burkina Faso.

Mu mwaka wa 1993 nibwo yarangije muri Kaminuza ya Lubumbashi muri Zaire, yigaga imibanire y’abantu, ibyo bita sociology.

Yaje gukomereza mu Bufaransa yiga ubuhanga muri Politiki ibyo bita political science muri Kaminuza yitwa Panthéon-Assas, hari mu mwaka wa 2003.

Impamyabumenyi y’ikirenga muri Politiki yayikuye muri Kaminuza ya Ouagadougou muri Burkina Faso hari mu mwaka wa 2011.

Pierre Habumuremyi yatangiriye imirimo ya Leta muri Kaminuza y’u Rwanda yigisha Politiki nk’umwarimu wungirije.

Hari hagati y’umwaka wa 1993 na 1999 abifatanya no kwigisha muri Kaminuza yigenga ya Kigali na Kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Uyu mugabo yigeze no gushingwa gucunga imishinga mu kigo cy’Ubudage gishinzwe iterambere mu bya tekiniki, German Technical Assistance Programme (GTZ Kigali) agira inshingano nk’izo kandi mu kigo Catholic Relief Services hari mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2000.

Hagati y’umwaka wa 2000 n’uwa 2003, Habumuremyi yabaye Umunyamabanga mukuru wungirije muri Komisiyo y’igihugu y’amatora, nyuma aza kuyibera Umunyamabanga Uhoraho kugeza mu mwaka wa 2008.

Bidatinze Habumuremyi yabaye umwe mu bantu icyenda bagiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EALA, hari muri Gicurasi, 2008.

Yahise asimburwa muri Komisiyo y’igihugu y’amatora na Charles Munyaneza wagiye kuri uyu mwanya guhera muri Nyakanga, 2008 kugeza n’ubu.

Mu mwaka wa 2011, Dr. Habumuremyi yabaye Minisitiri w’uburezi asimbuye Charles Murigande.

Ntibyatinze kuko taliki 06, Ukwakira, 2011 yagizwe Minisitiri w’Intebe ariko mu mwaka wa 2014 aza gusimburwa na Dr. Anastase Murekezi.

Yayoboye n’urwego rw’igihugu rushinzwe iimpeta n’imidali bihabwa intwari z’igihugu, CHENO.

Gusa nyuma yaje kugongana n’amategeko arabifungirwa aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Kuva yarekurwa, nta zinzi nshingano yari afite muri Politiki.

TAGGED:AkanamafeaturedHabumuremyiImbabaziPerezidaPolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Hashyizweho ‘Sites’ Zo Kwita Ku Bazagirwaho Ingaruka N’Ibiza
Next Article Umunyamakuru Wa B&B Aramagana Abamushinja Ivangura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?