Abaganga baherutse gusangana umuhanzikazi wo muri Canada witwa Céline Dion indwara idakunze kugaragara mu bantu bita Stiff Person Syndrome (SPS). Ni indwara yibasira ibice by’ubwonko bikorana n’ingingo z’amaboko n’amaguru bigatuma umuntu adashobora kugenda ntanavuge.
Kuri Instagram Dion yanditse ko mu minsi ishize yahuye n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku burwayi bwatewe ahanini n’uko ibice bimwe by’ubwonko bwe bidakora neza.
Yavuze ko abaganga bamubwiye ko iriya ndwara iboneka gake mu bantu kubera ko umuntu umwe mu bantu miliyoni ari we ushobora kuyirwara.
Ngo yaramuzahaje k’uburyo ubuzima bwe hafi ya bwose busa n’ubwahagaze.
Kuri ruriya rubuga kandi, yatangaje ko iriya ndwara yatumye asubika ibitaramo byinshi yateganyaga gukora mu mwaka wa 2023.
Ku rundi ruhande ariko, asezeranya abafana be ko Imana nibishaka azongera akaganira nabo imbonankubone.
Yavuze ko iriya ndwara yamuzahaje k’uburyo atagishobora no kuririmba nk’uko yari asanzwe abikora.
Ijwi rye abantu bari baziho guhogoza, ubu ngo ryajemo amakaraza.
Iyi ndwara ifashe Céline Dion akiri muto kuko afite imyaka 54 y’amavuko.
Amazina ye yose ni Céline Marie Claudette Dion.