Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuzima Bw’Umutetsi Wabigize Umwuga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Ubuzima Bw’Umutetsi Wabigize Umwuga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 February 2022 11:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bakozi batekera abakiliya barira muri za Hoteli cyangwa za coffee shops witwa Janvier Karahanyuze  avuga ko gutekera abantu nk’aba bisaba ubwitange n’ubuhanga.

Uyu mugabo asanzwe ari umukuru w’igikoni gitekera abakiliya kiri ku Kacyiru hafi y’Ikicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ahitwa Kigali Craft Café.

Yabwiye Taarifa ko abyuka saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo akitagura akagera mu kazi saa kumi n’ebyiri n’igice atangira akazi.

Iyo akagezemo abanza kureba umubare n’amazina y’ibiribwa byaraye bishize, akareba n’ibihari.

Birumvikana ko ibyaraye bishize abitumiza, ibihari nabyo akareba niba bihagije ubundi agatangira akazi.

Nyuma y’ibyo rero nibwo atangira akazi.

Ati: “Ubusanzwe chef de cuisine w’umwuga ntajya yiganda ngo yumve ko commande bamuhaye ari nyinshi atazishobora. Njye niyo baba abantu 100 nabakorera kandi buri wese nkamukorera uko abishaka.”

Avuga ko atabishobozwa n’uko ari umuhanga w’igitangaza ahubwo ngo harimo n’impano Imana yamuhaye kandi akagira n’ubushake bwo kutiganda ku kazi.

Icyakora ngo yaranabyize kandi abifitiye impamyabumenyi.

Indi mpamvu avuga ko imubashisha ibyo akora ni ugukorana na bagenzi be bakungurana ibitekerezo n’ubumenyi.

Abajijwe uko abigenza kugira ngo buri wese wamutumye abone icyo ashaka kandi uko abishaka, yatubwiye ko abaseriveri  bazana udupapuro twanditseho ibyo abakiliya bashaka hanyuma buri wese akamukorera akurikije ibiri kuri ako gapapuro.

Ati: “ Iyo kaje rero ndareba ngasanga imwe yaje saa sita na  makumyabiri, indi yaje ku yindi saha gutyo gutyo… Icyo gihe mpera ku yaje mbere kurusha izindi kugeza ku yaje nyuma . Ariko hagati aho nkoresha imbaraga nyinshi ari nako nywa amazi menshi. Uramutse unyweye ikindi kitari amazi wahura n’ikibazo ukananirwa, amazi akagushiramo kubera ubushyuhe bw’aho uba ukorera.”

Yaduhishuriye ko mu myaka irenga amaze ari umutetsi mukuru atarashiririza cyangwa ngo apfubye ibyo yatumwe guteka.

Ati: “ Burya gushiririza ni uburangare. Nta muntu ndumva avuga ko nashiririje ibyo  yatumye.”

Avuga ko abitanga yizeye neza ko uwo abihaye ‘bigomba kumuryohera’ akazagaruka.

Umukuru w’igikoni ntakwiye kuvuga ko hari indyo atazi gutegura…

Yatubwiye ko umutetsi w’umwuga atagombye kuvuga ko hari indyo atazi gutegura, ahubwo ko agomba gukora ubushakashatsi akayitegura kandi neza kugira ngo iryohere umukiliya ndetse bitume  n’umukoresha ayishyira ku rutonde rw’ibyo aha abamugana.

Ati: “ Hari ubwo umukiliya atanga order yasomye ahantu cyangwa itekererwa ahandi akagusaba kuyikora. Icyo gihe ku giti cyanjye ngomba guhita njya kuri Google nkareba uko bikorwa nkabikora kuko nk’umunyamwuga sinavuga ngo iki sinkizi.”

Janvier Karahanyuze ari mu kazi

Yemeza ko iyo umukoresha akubonyemo ububasha runaka, uba ugomba kumwereka ko koko ubufite, ko atakwibeshyeho.

Ngo ni ko umunyamwuga akora.

Aburira abandi batetsi kwirinda kuzagaburira abakiliya  ibintu bidatunganye kuko biramutse bibaye byagira ingaruka zikomeye zirimo no guhombya shebuja.

Ku rundi ruhande, asaba abifuza gukora uriya mwuga kuwiga neza kandi bikabikora babikunze.

Kubera umunaniro ngo iyo ageze iwe arakaraba akaganiriza abo mu muryango akaryama kare.

Agaya abakora umwuga nk’uwe ariko babaswe n’ibisindisha.

TAGGED:featuredGutekaIgikoniKacyiruUmutetsiUmwuga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Kulayigye Yongeye Kugirwa Umuvugizi W’Ingabo Za Uganda
Next Article Umuyobozi Wa Polisi Y’u Rwanda Yibukije Abapolisi Kwirinda Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?