Ayatollah Ali Khamenei usanzwe ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran aravugwaho uburwayi bukomeye ariko ntawamenya niba uburwayi bwe buterwa n’izabukuru cyangwa ari hari indi mpamvu yabuteye.
Khamenei afite imyaka 85, iby’uburwayi bwe bikaba byaratangiye kumenyekana mu mwaka wa 2019.
Kuva icyo gihe kugeza ubu inzego z’ubuzima ziri kumwitaho kugira ngo iminsi ye yo kubaho yicume.
I Teheran mu murwa mukuru wa Iran bahise batangira kureba uko umuhungu we witwa Mojtaba Khamenei yamusimbura.
Iby’uko arwaye byatangajwe na The Jerusalem Post, ikinyamakuru cya Israel isanzwe yangana urunuka n’ubuyobozi bwa Iran bw’aba Ayatollah.
Iran muri iki gihe ifite ibibazo bishingiye ku bayobozi bakuru baherutse guhura n’ibyago birimo n’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wayo waguye mu mpanuka y’indege.
Uwo ni Ibrahim Raissi wahise usimburwa na Massoud Pezeshkian.
Mu gihe Pezeshkian yarahiraga, nibwo Israel yiciye muri Iran uwahoze ari umuyobozi wa Hamas Ismael Hanniyeh imurashe missile.
Byaciye igikuba muri Iran batangira kwibaza niba umutekano wa buri wese mu bayobozi b’iki gihugu utari mu kaga.
Twabibutsa ko taliki 23, Gicurasi, 2022 hari umusirikare mukuru wa Iran wiciwe mu modoka ye arashwe, bigakekwa ko byagizwemo uruhare n’ubutasi bwa Israel.
Uwo ni Colonel Hassan Sayad Khodayari.
Yabaye uwa kabiri mu bantu bakomeye bo muri Iran bishwe mu myaka ibiri ishize nyuma y’umuhanga mu by’intwaro witwa Mohsen Fakhrizadeh wishwe mu Ugushyingo, 2020 ‘nawe arashwe’.
Iran kandi mu mwaka wa 2020 uwahoze ayobora umutwe w’ingabo zarinda abayobozi bakuru b’iki gihugu Qasem Soleimani yarasiwe muri Iraq ku kibuga cy’indege arashwe missile ya drone y’Amerika.
Muri iki gihe indi ngingo ikomeye ireba Iran ni ukumenya uko izihimura ku gitero cy’indege Israel ziherutse kuyigabaho kikibasira ibirindiro by’ingabo zayo biri mu Majyepfo n’Uburasirazuba bw’Umurwa mukuru, Teheran.
Ubuyobozi bwa Politiki n’ubwa gisirikare muri Iran bwakoze inama kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo burebe icyakorwa ngo bugerere Israel mu kebo nayo yayigereyemo.
Hari kurebwa icyakorwa hagati yo kwihorera kuri Israel cyangwa kubireka mu rwego rwo kwanga ko intambara hagati y’ibihugu byombi yerura, ikava mu byo gusubizanya bya hato na hato ikaba inkundura.