Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuzima Bw’Umuyobozi W’Ikirenga Wa Iran Buri Mu Kaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Ubuzima Bw’Umuyobozi W’Ikirenga Wa Iran Buri Mu Kaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2024 12:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ayatollah Ali Khamenei usanzwe ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran aravugwaho uburwayi bukomeye ariko ntawamenya  niba uburwayi bwe buterwa n’izabukuru cyangwa ari hari indi mpamvu yabuteye.

Khamenei afite imyaka 85, iby’uburwayi bwe bikaba byaratangiye kumenyekana mu mwaka wa 2019.

Kuva icyo gihe kugeza ubu inzego z’ubuzima ziri kumwitaho kugira ngo iminsi ye yo kubaho yicume.

I Teheran mu murwa mukuru wa Iran bahise batangira kureba uko umuhungu we witwa Mojtaba Khamenei yamusimbura.

Iby’uko arwaye byatangajwe na The Jerusalem Post, ikinyamakuru cya Israel isanzwe yangana urunuka n’ubuyobozi bwa Iran bw’aba Ayatollah.

Iran muri iki gihe ifite ibibazo bishingiye ku bayobozi bakuru baherutse guhura n’ibyago birimo n’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wayo waguye mu mpanuka y’indege.

Uwo ni Ibrahim Raissi wahise usimburwa na Massoud Pezeshkian.

Mu gihe Pezeshkian yarahiraga, nibwo Israel yiciye muri Iran uwahoze ari umuyobozi wa Hamas Ismael Hanniyeh imurashe missile.

Byaciye igikuba muri Iran batangira kwibaza niba umutekano wa buri wese mu bayobozi b’iki gihugu utari mu kaga.

Twabibutsa ko taliki 23, Gicurasi, 2022 hari umusirikare mukuru wa Iran wiciwe mu modoka ye arashwe, bigakekwa ko byagizwemo uruhare n’ubutasi bwa Israel.

Uwo ni Colonel Hassan Sayad Khodayari.

Yabaye uwa kabiri mu bantu bakomeye bo muri Iran bishwe mu myaka ibiri ishize nyuma y’umuhanga mu by’intwaro witwa Mohsen Fakhrizadeh wishwe mu Ugushyingo, 2020 ‘nawe arashwe’.

Iran kandi  mu mwaka wa 2020 uwahoze ayobora umutwe w’ingabo zarinda abayobozi bakuru b’iki gihugu Qasem Soleimani yarasiwe muri Iraq ku kibuga cy’indege arashwe missile ya drone y’Amerika.

Muri iki gihe indi ngingo ikomeye ireba Iran ni ukumenya uko izihimura ku gitero cy’indege Israel ziherutse kuyigabaho kikibasira ibirindiro by’ingabo zayo biri mu Majyepfo n’Uburasirazuba bw’Umurwa mukuru, Teheran.

Ubuyobozi bwa Politiki n’ubwa gisirikare muri Iran bwakoze inama kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo burebe icyakorwa ngo bugerere Israel mu kebo nayo yayigereyemo.

Hari kurebwa icyakorwa hagati yo kwihorera kuri Israel cyangwa kubireka mu rwego rwo kwanga ko intambara hagati y’ibihugu byombi yerura, ikava mu byo gusubizanya bya hato na hato ikaba inkundura.

TAGGED:AbayoboziAyatollahfeaturedIkirengaIranIsraelUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mozambique: Amaduka Y’Abanyarwanda Yasahuwe
Next Article Rubavu: Abasenyewe Na Sebeya Bagiye Gutuzwa Aheza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?