Ubwato Bwari Bwarafunze Ubunigo Bwa Suez Bwakuwemo

Ubwato bunini bwari bupakiye ibicuruzwa byinshi bugahura n’impanuka yatumye bumara hafi Icyumweru bwarafunze ubunigo bwa Suez mu Misiri( canal of suez) bwakuwemo. Bibaye nyuma y’igihe kirekire abantu bagerageza kubuhakura ariko byaranze.

Ubu bwato bwitwa Ever Given bwakorewe muri Taïwan bukaba bupima toni 200 000 n’uburebure bwa metero 400.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29, Werurwe, 2021 nibwo buriya bwato bwasubijwe mu mazi kuko imashini zituma bugenda zari zarafatiwe mu misotwe yatewe n’umucanga wazanywe na serwakira bituma budashobora gukomeza urugendo.

Ikigo gishinzwe gucunga uko amazi y’ubunigo bwa Suez akoreshwa kitwa Inchcape Shipping Services kivuga ko hari ikizere ko bidatinze ubundi bwato buri butangire gukoresha uriya muhora nk’uko bisanzwe.

- Advertisement -

Ni ubunigo bukoreshwa cyane n’ubwato buvana cyangwa bujyana ibicuruzwa hagati y’Afurika, u Burayi na Aziya.

Mu mwaka ushize wa 2020, ubwato bugera kuri 51 bwakoreshaga iriya nzira buri munsi.

Kubera ko iriya nzira yari itakiri nyabagendwa, hari ubwato 369 bwari bwarabuze aho buca.

Muri bwo harimo ubutwara gaz itunganyije, ubutwara za kontineri zirimo ibicuruzwa, ubutwara ibikomoka kuri petelori n’ubundi bwato butandukanye.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza( Reuters) byanditse ko umuhati wo gukura buriya bwato mu misotwe wakozwe n’abahanga mu by’ubwubatsi bakoresheje imashini zicukura n’andi mato manini kugira ngo  busunike Even Given ishobore gusubira mu mazi.

Ifoto y’icyogajuru yerekana ko bwa bwato bwatangiye gutanga inzira

Ikindi ni uko mu gihe cyingana hafi n’Icyumweru buriya bwato bwarafunze iriya nzira, igiciro cy’ibikomoka kuri petelori cyazamutseho $1 ku kagunguru ka essence.

Kugeza ubu karagura amadolari $63.67.  Ikindi ni uko ikigo nyiri buriya bwato cyahombye byibura  3.3%.

Ubunigo bwa Suez ni ingenzi mu bucuruzi bw’Isi.

15% by’ubucuruzi bwifashisha inzira y’amazi ku isi hagati y’imigabane iyigize bukoresha umuhora wa Suez.

Ibi byabaye umugisha kuri Misiri kuko uriya muhora winjiriza kiriya gihugu amafaranga menshi k’uburyo muri iyi minsi wari umaze ufunzwe wahombyaga Misiri miliyoni ziri hagati $ 14 na miliyoni $15 ku munsi.

Kudakora bwa buriy bunigo kwatumye hari ibigo bimwe bihitamo gukoresha indi nzira ica ahitwa Cap de Bonne Espèrance bisaba guca mu nkengero z’Afurika y’Epfo kandi ni urugendo rwabisabye byibura ibyumweru bibiri kugira ngo bigeze ibicuruzwa aho byagenewe ku migabane itandukanye.

 Uru rugendo rw’inyongera ruvuze ko rwasabye andi mikoro yo kugura ibikomoka kuri petelori, umunaniro ku batwara ubwato n’abandi bakozi ndetse n’ubukererwe ku baguzi n’abagurisha.

Ubunigo bwa Suez ni ingirakamaro mu bucuruzi buciye mu mazi hagati y’u Burayi, Afurika na Aziya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version