Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwo Museveni Yari Mu Rwanda Muri CHOGM Yari Atewe Coup d’Etat !
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Ubwo Museveni Yari Mu Rwanda Muri CHOGM Yari Atewe Coup d’Etat !

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 July 2022 3:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa ifite avuga ko ubwo Perezida Museveni yari ari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu bivuga Icyongereza, CHOGM, umwe mu basirikare bakuru yizera yaramutabaye aburizamo Coup d’état.

Byari bigiye kumugendekera nk’uko byigeze kugenda taliki 25, Mutarama, 1971 ubwo  Dr. Apollo Militon Obote wayoboraga Uganda  yari yitabiriye CHOGM yabereye muri Singapore umusirikare mukuru mu ngabo ze witwa Idi Amin akamuhirika.

Umwuka wa Politiki n’uwa gisirikare wari muri Uganda muri kiriya gihe usa n’umwuka uri yo muri iki gihe.

Hari ikinyamakuru cyo muri Uganda kiba gifite amakuru yihariye arimo n’ay’iperereza kivuga ko muri iki gihe ibintu bitifashe neza mu ngabo za Uganda.

Abashakaga guhirika Museveni bari babibariye neza kubera ko bashakaga kubikora mu gihe n’Umugaba w’Ingabo za Uganda Gen. Wilson Mbadi yari ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya.

Umwungirije witwa Lt Gen Peter Elwelu yamenye iby’uko hari abashakaga gukora iriya coup bitwaje ko Museveni na Mbadi batari bari mu gihugu, hanyuma afata ingamba zaburijemo kiriya gikorwa.

Gen Elwelu yategetse abasirikare bakuru kubwira abo  bayobora ko guhera ku wa Gatatu taliki 22, Kamena, 2022 bagomba kuguma mu bigo byabo, buri wese mu kazi ke kuzageza ku gihe cyagenwe.

Lt Gen Peter Elwelu

Iri bwiriza ryategekaga ko nta musirikare mukuru ugomba kuva mu kigo cye kuzageza ‘ibintu bisubiye mu biryo.’

Gen Mbadi yari ari mu ruzinduko muri Kenya mu nama y’abagaba b’ingabo bari bagiye kuganira ku kibazo cya M23 imaze iminsi yarabijije icyokere ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Umusirikare mukuru Gen Peter Elwelu ni umusirikare mukuru wiyemeje kuba indahemuka ku butegetsi bwa Museveni icyo byamusaba cyose.

Aherutse gukoresha imbaraga ahabwa n’itegeko ndetse n’ipeti rye yahawe na Perezida Museveni kugira ngo aburizemo ibisa n’ibyigeze kuba mu mwaka wa 1971.

Amakuru Perezida Museveni yabonye nyuma ya kiriya gikorwa cyaburijwemo, yatumye adataha mu ndege ahubwo aca iy’ubutaka akambika ahitwa Ntungamo kugira ngo abanze yumve neza uko ibintu byifashe.

I met with the UPDF Service Chiefs at 401 Brigade Headquarters in Irenga, Ntungamo District. pic.twitter.com/yXaEFooib2

— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) June 26, 2022

Yahise atumiza abagize Inama nkuru ya gisirikare kugira ngo bamusobanurire iby’iyo nkuru.

Amakuru ducyesha bamwe mu bazi ibikorwa by’iperereza rya Uganda yemeza ko hari abasirikare bari barigeze kubwira Museveni ko byaba byiza akurikiranye iby’uko hari abasirikare bashaka kumwigumuraho.

Mu buryo busa n’uko byagenze mu minsi micye ishize, mu mwaka wa 1971,  Obote yari yaraburiwe ko hari abiteguraga  kumuhirika ariko asanga ibyo bitamubuza kujya muri CHOGM.

Kujya yo kwe niko kwatumye intebe yicaragaho yicarwagaho n’undi.

Nyuma yo kumuhirika, abasirikare bahise bafunga ikibuga cy’indege cya Entebbe kugira ngo indege ye utabona aho igwa.

Ibifaro nabyo byatangiye kuzenguruka mu mihanda y’i Kampala gusa hari amasasu macye yumvikanye hafi y’ikigo kigisha abapolisi.

Bidatinze, abasirikare bari bashyigikiye Milton Obote baje kuganzwa, Amin afata ubutegetsi atyo.

Ngibyo ibyari bigiye kuba kuri Perezida Museveni mu minsi micye ishize Peter Elwelu abikoma mu nkokora.

TAGGED:AminCHOGMfeaturedMuseveniObotePerezidaRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibirwa Bya Maurices Mbere Ya COVID-19 Byashoye Mu Rwanda 25% Y’Ishoramari Ryaturutse Hanze
Next Article Kagame Yishimira Urwego Umubano W’u Rwanda Na Singapore Ugezeho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?