Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwoba Bw’Igitero Cya Iran Kuri Israel Bukomeje Kwiyongera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubwoba Bw’Igitero Cya Iran Kuri Israel Bukomeje Kwiyongera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 April 2024 6:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mijyi minini ya Israel hari ubwoba bw’uko Iran iri bugabe ibitero kuri Israel.

Amerika nk’inshuti ya Israel ivuga ko amakuru y’iki gitero ari impamo kandi byatumye isaba abaturage bayo kutava muri Yeruzalemu, Tel Aviv na Bersheeba.

Hagati aho kandi Netanyahu yateranije inama idasanzwe y’abakuru b’ingabo kugira ngo bigire hamwe uko ibintu bimeze n’icyakorwa ngo barinde abaturage babo.

Umujinya wa Iran wazamuwe cyane n’igitero Israel yagabye kuri Ambasade yayo muri Syria igahitana abantu 13 barimo abajenerali bayo bakomeye.

Umuyobozi wa Iran Ayattorah Al Khamenei aherutse kubwira abaturage be ko Israel izabyishyura uko bizagemda kose.

Amerika ntiyatinze gutangariza Israel ko Iran yamaze kumaramariza kuyitera.

Ibi byatumye kuri uyu wa Kane Netanyahu asura ingabo ze zirwanira mu kirere azisaba kuba maso, zikitegura intambara.

Amerika yabwiye Israel ko Iran iri gutegura intambara izatangizwa n’igitero kinini kizaba kigizwe na drones 100 n’ubwato bwinshi bw’intambara.

Amakuru y’ubutasi avuga ko Iran iri gutegura na za missiles bita ballistic zo gusuka kuri Israel.

Ubu ni uburyo bukomeye bwo kugaba igitero kuko byagora ubwirinzi bwa Israel kubuza ibi bisasu kugera hasi.

Umuvugizi w’Umujyanama wa Biden mu by’umutekano witwa John Kirby avuga ko atavuga uko icyo gitero kizaba kingana mu mibare ariko akemeza ko uko bimeze ubu, nta gushidikanya ko igitero cyo kiri gutegurwa.

Intambara ya Iran na Israel yaba ije guhuhura abantu muri rusange kuko hasanzweho indi ntambara ikomeye iri hagati y’Uburusiya na Ukraine ariko n’Abanyaburayi bayirimo ku ruhande rwa Ukraine.

Iyo ntambara yatumye imibereho y’abatuye isi ihenda bityo indi yakwaduka nayo yabizambya kurushaho.

TAGGED:Amerika IranfeaturedIntambaraIsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Beatrice Munyenyezi Yakatiwe Gufungwa Burundu
Next Article Nyanza: Ibendera Ryari Ku Kagari Ryibwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?