Ubwoba Bw’Igitero Cya Iran Kuri Israel Bukomeje Kwiyongera

Mu mijyi minini ya Israel hari ubwoba bw’uko Iran iri bugabe ibitero kuri Israel.

Amerika nk’inshuti ya Israel ivuga ko amakuru y’iki gitero ari impamo kandi byatumye isaba abaturage bayo kutava muri Yeruzalemu, Tel Aviv na Bersheeba.

Hagati aho kandi Netanyahu yateranije inama idasanzwe y’abakuru b’ingabo kugira ngo bigire hamwe uko ibintu bimeze n’icyakorwa ngo barinde abaturage babo.

Umujinya wa Iran wazamuwe cyane n’igitero Israel yagabye kuri Ambasade yayo muri Syria igahitana abantu 13 barimo abajenerali bayo bakomeye.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Iran Ayattorah Al Khamenei aherutse kubwira abaturage be ko Israel izabyishyura uko bizagemda kose.

Amerika ntiyatinze gutangariza Israel ko Iran yamaze kumaramariza kuyitera.

Ibi byatumye kuri uyu wa Kane Netanyahu asura ingabo ze zirwanira mu kirere azisaba kuba maso, zikitegura intambara.

Amerika yabwiye Israel ko Iran iri gutegura intambara izatangizwa n’igitero kinini kizaba kigizwe na drones 100 n’ubwato bwinshi bw’intambara.

Amakuru y’ubutasi avuga ko Iran iri gutegura na za missiles bita ballistic zo gusuka kuri Israel.

Ubu ni uburyo bukomeye bwo kugaba igitero kuko byagora ubwirinzi bwa Israel kubuza ibi bisasu kugera hasi.

Umuvugizi w’Umujyanama wa Biden mu by’umutekano witwa John Kirby avuga ko atavuga uko icyo gitero kizaba kingana mu mibare ariko akemeza ko uko bimeze ubu, nta gushidikanya ko igitero cyo kiri gutegurwa.

Intambara ya Iran na Israel yaba ije guhuhura abantu muri rusange kuko hasanzweho indi ntambara ikomeye iri hagati y’Uburusiya na Ukraine ariko n’Abanyaburayi bayirimo ku ruhande rwa Ukraine.

Iyo ntambara yatumye imibereho y’abatuye isi ihenda bityo indi yakwaduka nayo yabizambya kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version