Ubu cameras z’itangazamakuru ziri kureba mu Burasirazuba bwo Hagati aho Iran na Israel byasakiranye. Ubwongereza, Amerika n’Ubufaransa bamaze kwitegura gufasha Israel mu gihe amakuru avuga ko Qatar na Kuwait nabo biteguye gufasha Iran n’ubwo ntacyo barabitangazaho mu buryo bweruye.
Ubwo kandi ni ko mu masaha make ari imbere i New York ku kicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye hari bubere inama idasanzwe y’Akanama k’uyu muryango gashinzwe amahoro ku isi ngo karebere hamwe icyakorwa ngo ibintu bihoshe bikiri mu maguru mashya.
Ingabo z’Ubwongereza zoherereje Israel indege z’intambara zo kuyifasha n’aho Amerika yohereje abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wayo bita marines bagera ku 2500 ngo begere Israel bazayifashe ubwo ibintu bizaba byakomeye.
Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Rear Admiral Daniel Hagari yavuze ko kuba Iran yateye Israel ari ikosa rikomeye yakoze, yungamo ko ingabo za Israel zamaze kwitegura byose, haba kugaba igitero kuri Iran haba no kwitabara igihe cyose yaba itewe.
Avuga ko ibikenewe byose ngo Israel irindwe byamaze gutegurwa, ko igisigaye ari amabwiriza y’abayobozi bakuru b’iki gihugu.
Ku ruhande rwa Iran, yo ivuga ko ibitero byayo iri joro byaraye bishegeshe ikigo cya gisirikare cya Israel kiri mu butayu bwa Negev mu Majyaruguru yayo.
Mu gihe Iran yarasaga muri Israel, abarwanyi bo muri Yemen bitwa aba Houthis nabo batangaje ko bahise barasa muri Israel mu gice cyayo cy’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba, icyakora ntiharatangazwa niba ibi bitero byari byumvikanyweho n’impande zombi.
Amerika yamaze kohereza ubwato bunini cyane bw’intambara buhetse ubundi bubiri buto bwo gufasha aho rukomeye, bukaba burimo abasirikare 2500.
Ubwo bwato buri mu gice cy’Uburasirazuba bw’Inyanja ya Mediteranée.
Hagati aho muri Iraq abasirikare ba Amerika bahakorera nabo babwiwe kuryamira amajanja, kandi bahabwa amabwiriza yo ghanura missiles zose zaca mu kirere cya Iraq zijya muri Israel.
Mu Nyanja itukura naho hari ubwato bw’intambara bwa Amerika bufite intwaro zihagije kandi ziteguye neza ku buryo nta missiles za Iran zahaca batazihanuye.
Iran yo yabwiye Amerika ko idakwiye kwivanga mu ntambara yayo na Israel kuko kubikora byayigiraho ingaruka.
Ku rukuta rwa Guverinoma ya Iran kuri X yanditse ko ‘ yagabye igitero kuri Israel mu rwego rwo kwihimura kucyo Israel yagabye kuri Ambasade yayo muri Syria taliki 01, Mata, 2024 ikica abasirikare bayo bakuru’.
Ibyo yakoze kandi ngo bishingiye ku ngingo ya 51 y’Amategeko mpuzamahanga yemewe n’Umuryango w’Abibumbye.
Iran yanaboneyeho kuvuga ko izakomeza kwitabara no kongera ibitero bigamije kuburizamo iby’umwanzi wayo kandi ikazabikora igihe cyose izabona ko bikwiye.
Ubwo kandi ni ko n’ibihugu bikikije Israel n’ibikikije Iran byatangiye kwitegura intambara igihe cyose yaba iri kubisatira cyangwa byaba ngombwa ko biyinjiramo.
Abaturage ba Iran bo baramukiye mu bwishimo nyuma yo kumva ko igihugu cyabo cyagabye ibitero kuri Israel.
Isi yose ihanze amaso uko ibintu biri bukomeze kugenda muri iki gihe hagati ya Iran na Israel.