Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwumvikane Bumaze Gukemura Imanza 19,203 Mu Myaka Ibiri- Min Ugirashebuja
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubwumvikane Bumaze Gukemura Imanza 19,203 Mu Myaka Ibiri- Min Ugirashebuja

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2024 8:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja
SHARE

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebusha kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024 yatangaje ko gukoresha ubwumvikane hagati y’abafitanye ibibazo byafashije mu gukemura amakimbirane ku kigero cyo gishimishije.

Ndetse ko kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu wa 2024, inzira yo gukemura amakimbirane mu bwumvikane, imaze gukemura imanza 19 203.

U Rwanda rufite Ikigo giteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko kitwa Alternative Dispute Resolution Centre/ADR).

Ugirashebuja avuga umurimo wakozwe n’abatorejwe muri kiriya kigo watanze umusaruro mu buryo bufatika.

Ati: “Abatanga serivisi za ADR bafasha abafitanye amakimbirane kuyakemura mu bwumvikane. By’umwihariko, kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu Kwakira 2024, imanza mbonezamubano n’iz’ubucuruzi zigera ku 4, 312 zakemuwe binyuze mu buhuza.”

Yunzemo ko kuva m Ukwakira, 2022 kugeza mu Gushyingo, 2024, imanza nshinjabyaha 14, 891 na zo zimaze gucibwa hifashishijwe ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.

Minisitiri Ugirashebuja kandi yavuze ko kuvugurura itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha byazanywe n’impinduka n’ivugururwa ry’aya mategeko.

Indi ngingo avuga ko yabaye ingirakamaro ni y’uko abacamanza bahawe ubwinyagamburiro bwo kuba bashobora kugabanya ibihano igihe hari impamvu nyoroshyacyaha.

Itegeko ryahozeho hari ibyaha bimwe na bimwe byari bifite ibihano bitashoboraga kugabanywa n’ubwo umucamanza yabona ko hari impamvu nyoroshyacyaha.

Ingaruka zabyo zari uko abacamanza batakoreshaga ubushishozi bwabo mu kugena ibihano bikwiye.

Ubu kandi hari ibyo itegeko ryemerera ubugenzacyaha byo gushyingura dosiye igihe bibaye ngombwa kandi ku mpamvu ziteganywa n’itegeko.

Ibi byongerereye ubushinjacyaha ububasha bwo gutangiza ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwakorewe icyaha kuri bimwe mu byaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka itanu.

Icyakora Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hakiri imbogamizi za bamwe mu bashyira mu bikorwa izi politiki (abavoka, abashinjacyaha, abagenzacyaha, n’abakozi b’inkiko) kuko batarumva neza akamaro ko gukemura imanza mu bwumvikane.

Hari kandi na bamwe mu bavoka babona ubutabera nk’ubwo buzatuma batakaza abakiliya hakaba n’abaturage bagitsimbaraye ku kujyana imanza mu nkiko, ubushobozi budahagije cyane cyane mu guhugura abazikoresha n’ibindi.

Minisiteri y’Ubutabera ifte gahunda yo gukomeza kuvugurura  imikorere y’ikigo  ADR Centre no kwagura amashami yacyo.

Izakomeza no kunoza urutonde rw’abatanga serivisi za ADR, ibashyire mu byiciro hagendewe kuri serivisi batanga n’aho bakorera kandi ihuze imikorere yabo n’iy’inkiko.

TAGGED:featuredMinisitiriUbutaberaUgirashebuja
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yafunze Abakobwa Bakoreye Umurundi Iyicarubozo
Next Article Umuvunyi Mukama Asanga Ruswa Mu Nzego Z’Ubuzima Ari Mbi Cyane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?