Ufunguye Utubari Ntiwabashobora Kugenzura Abanywi- Min Gatabazi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yasobanuye imwe mu mpamvu zituma Inama y’Abaminisitiri idafungura utubari ngo dutangire gukora ari uko kutugenzura byagora inzego z’umutekano n’iz’ubuzima.

Ati: “ Nk’uko twabivuze no mu bihe byatambutse biragoye kugenzura utubari…ntiwabona umupolisi ushyize kuri buri kabari, ntiwabona umuyobozi mu nzego z’ibanze ushyize kuri buri kabari…Kunywa ntabwo bibujijwe, umuntu ashobora kugura byeri ye muri Butike akayijyana iwe akayinywa ntabwo bibujijwe. Ikibujijwe ni uguhurira ahantu, abantu bagasangira begeranye bakajya muri Ambiance bakaryoroherwa, bakaba bakwanduzanya…”

Minisitiri Gatabazi avuga ko uko umuntu anywa ariko agenda atakaza ubushobozi bwo gushobora kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID 19.

Ikindi Minisitiri Gatabazi yabwiye RBA ko utubari turi mu Rwanda no muri Kigali by’umwihariko ari twinshi bityo kugenzura imyitwarire y’abashobora kutujyamo mu gihe baba bakomorewe  bikaba byagorana.

- Kwmamaza -

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byaraye byongeye kwemeza ko utubari dukomeza gufunga.

Kuva Guma mu rugo ya mbere itangira kugeza ubwo ibi byemezo byafatwaga, ntabwo utubari turafungura.

Ibi ariko ntibibuza ko hafi buri munsi Polisi ifata abaturage basinze kandi banywereye ahantu bahurira ari benshi cyane cyane mu ngo zabo cyangwa mu bukwe.

Kuva Guma Mu Rugo yatangira utubari ntiturafungura. Abahoze badukoramo ‘babayeho mu bundi buryo’
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version