Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: 13 Baguye Mu Mpanuka Bavuye Mu Bukwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Uganda: 13 Baguye Mu Mpanuka Bavuye Mu Bukwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2025 1:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyi mpanuka yahitanye abantu bari bavuye mu bukwe.
SHARE

Abantu bari bavuye mu bukwe gusaba bakoreye impanuka ahitwa Chekwatit, muri Kaserem ku muhanda wa Kapchorwa-Mbale abagera kuri 13 barapfa.

Toyata Hiace bari barimo yataye icyerekezo irenga umuhanda yiburindura inshuro nyinshi.

Yishe bamwe mu bari bari mu modoka ariko ihitana n’abantu bagendaga hafi aho, ikaba impanuka yabaye ku wa Gatandatu ahagana saa tatu z’ijoro.

Umwe mu babibonye yabwiye The Monitor ati: “ Abantu umunani bahise bahasiga ubuzima, naho abandi batanu bapfira kwa muganga ku bitaro byitwa Mbale Regional Referral Hospital”.

Abo imodoka yagwiriye babanje kujyanwa kwa muganga hafi aho, nyuma boherezwa kwa muganga ku bitaro bya Mbale ngo bagobokwe, ariko biranga ubuzima burabacika.

Imodoka yavaga Kapchorwa igana Busia.

Polisi ivuga ko minibus abo bantu barimo bari bayuzuye cyane kandi ko bishoboka ko yari iri ku muvuduko munini.

Umuvugizi wa Polisi ahitwa Sipi witwa Fredmark Chesang yavuze ko hagikorwa iperereza ngo harebwe niba iriya mpanuka itaba yatewe nanone no gucika kwa feri.

Abakoze iyi mpanuka ni abo mu bwoko bw’Abakwala basanzwe batuye ahitwa Magomba muri Busia bari bavuye gusaba umukobwa w’ahitwa Kapchorwa.
Busia ni agace gaherereye mu Burasirazuba bwa Uganda, hagaturana na Kenya.

TAGGED:ImpanukaUbukweUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubutumwa Bwa IBUKA Bwamagana Iyicwa Rya Nyirangirinshuti
Next Article Kagame Yavuze Uruhare Afurika Ikwiye Kugira Mu Mutekano Wayo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?