Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda Ikomeje Kwerura Mu Gushyigikira Intambara Ku Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Uganda Ikomeje Kwerura Mu Gushyigikira Intambara Ku Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 November 2021 4:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni kenshi u Rwanda rwagaragaje ko Uganda icumbikiye ndetse ifasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, ariko ikabihakana. Gusa uko bwije n’uko bukeye ibimenyetso birushaho kujya ahabona, bigahamya neza ko umutwe w’iterabwoba wa RNC ukomeje gukorera muri Uganda ibikorwa byo gushakisha abayoboke no gukora icengezamatwara ntacyo wishisha.

Ni umutwe uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ari na we washinze anayobora umutwe w’abarwanyi wiswe P5.

Amakuru yizewe ku ruhare rw’ubutegetsi bw’i Kampala mu gufasha RNC agaragaza uburyo nyuma y’uko Perezida Museveni arahiriye gukomeza kuyobora Uganda tariki 12 Gicurasi, 2021, yakiriye bamwe mu bifuzaga gukorana na yo mu mugambi n’ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda.

Mu muhango nyirizina wo kurahira, RNC yari yohereje uyihagarariye ari we Frank Ntwali, uyu akaba ari muramu wa Kayumba Nyamwasa uyobora RNC.

Ibyo bikiyongera ku buryo abayoboke ba RNC bagenda baremesha inama mu bice bitandukanye bya Uganda no mu nkambi z’impunzi, bagamije gushaka amikoro n’ibitekerezo ngo bazashoze intambara ku Rwanda.

Mu gihe Uganda ikomeje gushyira ibyo bikorwa ku yindi ntera, Taarifa yabonye amashusho mashya yerekana ko noneho bigeze aho abantu bavuga Ikinyarwanda bakangurira abandi kuyoboka RNC, n’igihe bari ku kiriyo, bapfushije.

Ni umuhango wabereye ahitwa Kagadi muri Bunyoro.

Muri abo bagabo barimo umwe witwa Muhamad Nzabandora, werura akavuga ko batumwe na RNC ngo bajye gufata mu mugongo abasigaye.

Yabwiye abari muri uwo muhango ko yaje aturutse ahitwa Gayaza Town, aha ni mu gace ka Kyaddondo. Ngo ni umwe mu bajyanama ba RNC muri Bunyoro.

Uyu yareruye avuga ko batumwe na RNC kandi yabahaye impano yo kuzanira abagize ibyago ngo babafate mu mugongo

Mbere ye ariko hari undi wafashe ijambo, araterura ati “Ubuyobozi rero bw’Ihuriro nyarwanda RNC, bukaba bwadutumye ngo tubashe kubagezaho iyo message kandi twifatanyije namwe. Twifatanyije namwe, dukomeze dufatanye. Hari inkunga baraza kuyibabwira. Twabashije kuboherereza, muyakirane urukundo, muyakirane ubufatanye. Murakoze cyane mugire ukwihangana.”

Nzabandora we yagize ati “Sinshaka kuvuga menshi kuyo mugenzi wanjye avuze … Twe twabazaniye imitwaro icumi dushaka gushyikiriza umuvandimwe wacu wagize ibyago. Dusaba cyane Abanyarwanda ko mugomba gukomeza kwitegereza, mwirinda gutakaza imbaraga, gutakaza ubushobozi, ariko ni ukwihangana.”

Muhamad Nzabandora

Yavuze ko urupfu ari urwa bose, ariko ababajwe n’uko umuvandimwe wabo apfuye “atagarutse kuri gakondo y’iwabo.”

Yakomeje ati “Twe turi abaharanira kugaruka kuri gakondo, ntabwo twabigira ibanga, tugomba kubivugira ahagaragara bikava mu mazimwe, Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi dukeneye gusubira kuri gakondo.”

Iyo usesenguye uburyo yabivugagamo, bisa n’aho “kugaruka kuri gakondo” ari ugutaha mu Rwanda ku mbaraga nk’uko babyifuza.

Ni ibikorwa ariko bitigeze biborohera kuba batangira kubitegura.

Ibimenyetso bya vuba ni bamwe mu barwanyi b’umutwe wa P5 naheruka koherezwa mu myitozo mu mashyamba ya Congo, batozwaga na Rtd Major Mudathiru wahoze mu Ngabo z’u Rwanda.

https://twitter.com/KalindaMwene/status/1464003693129482240?s=20

Baheruka kugabwaho ibitero n’Ingabo za FARDC benshi baricwa, abasigaye bashyikirizwa u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019, baburanishwa n’inkiko za gisirikare zibahamya ibyaha by’iterabwoba, bakatirwa ibihano bitandukanye.

Uretse abo, hari abandi 38 bari mu nkiko babarizwaga mu mitwe wa P5 na RUD Urunana, bagabye ibitero mu Kinigi bikica abaturage mu 2019, Ingabo z’u Rwanda zabahindukirana bagahungira muri Uganda hamwe n’intwaro zabo.

Bamwe baje gufatwa, ariko Leta y’u Rwanda yakomeje kugaragaza ko uwari uyoboye kiriya gitero witwa Kapiteni Cassien Nshimiyimana alias ‘Gavana’ akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda aho yahungiye.

Uwiyise Su-Liyetona Selemani Kabayija wari umwungirije na we yabanje guhungira muri Uganda ariko aza gushyikirizwa u Rwanda ndetse yasabiwe gufungwa burundu.

Uretse abo, hari n’abandi benshi bafashwe bagezwa mu nkiko, abiciwe mu mashyamba ya Congo n’abakiburana kugeza ubu.

Uyu mugabo niwe wabwiye abamwumvaga ko RNC yabatumye
TAGGED:AbarwanyifeaturedRNCRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubano W’u Bufaransa N’u Bwongereza Ukomeje Kuba Mubi
Next Article Mu Mwaka Wa 2050, Abanyarwanda Benshi Bazaba Barya Ingurube
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?