Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mwaka Wa 2050, Abanyarwanda Benshi Bazaba Barya Ingurube
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Mwaka Wa 2050, Abanyarwanda Benshi Bazaba Barya Ingurube

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 November 2021 3:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ariko ushinzwe by’umwihariko ubworozi Dr  Solange Uwituze avuga ko imibare yerekana ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha andi matungo yose.

Dr Solange Uwituze yabivugiye mu Nteko y’aborozi b’ingurube yateraniye i Kigali.

Yari yayitumiwemo ngo agire inama abo borozi akurikije uko ubworozi bwabo buhagaze muri iki gihe.

Uwituze avuga ko iyo arebye uko imibare ihagaze muri iki gihe, usanga igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22 kandi ngo bazaba bafite amikoro atuma buri Munyarwanda yinjiza 12 000 $ ku mwaka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kubera ko ubutaka bwo guturaho buzaba ari buto, ubworozi buzakorwa muri kiriya gihe ni ubw’amatungo atarisha cyane, ayo akaba ari ingurube n’inkoko.

Kubera iyi mpamvu, Dr Solange Uwituze yabwiye aborozi b’ingurube ko bagomba gutangira gutegura uko bazahaza isoko ry’Abanyarwanda mu gihe kiri imbere.

Ati: “ Mugomba gutangira gushyira ibintu ku murongo, mukorora neza mugashikama mu mwuga, umusaruro ukiyongera kugira ngo igihe Abanyarwanda bazaba bageze kuri uriya mubare muzabahe inyama bazaba bakeneye.”

Aborozi b’ingurube bibumbiye mu Ishyirahamwe Rwanda Pig Farmers Association basabye Dr Solange Uwituze kuzareba niba batagenerwa ‘Nkunganire’ ariko abasubiza ko burya ‘Nkuganire’ atagenerwa buri gihingwa cyangwa buri tungo.

Yababwiye ko Leta ihitamo ibintu runaka igenera ‘Nkunganire’ kandi ikabikora mu gihe runaka kuko ihenda Leta.

- Advertisement -

Dr Solange Uwituze yavuze ko ‘Nkunganire’ igenwa hagamijwe gufasha igice runaka cy’aborozi cyangwa cy’abahinzi kugira ngo bazamure umusaruro,  bamenye agaciro ko guhinga igihingwa runaka cyangwa kwita ku itungo runaka hanyuma barangiza kubimenya iyo ‘Nkunganire’ igahagarikwa.

 Hateganyijwe  Ikigega cy’ibiribwa by’amatungo…

Dr Solange Uwituze aganiriza aborozi b’ingurube

Dr Solange Uwituze yabwiye aborozi b’umwuga borora ingurube ko Leta y’u Rwanda iteganya kuzashyiraho Ikigega cyo kubika ibiribwa by’amatungo kugira ngo niharamuka hagize ikibazo cy’amapfa cyangwa ikindi kiza amatungo azitabweho.

Uwituze yijeje aborozi b’ingurube ko nibakora neza, bagashyiraho gahunda zisobanutse zo guteza imbere ubworozi bw’ingurube, Leta izabafasha.

Mu Nteko ya bariya borozi b’ingurube, hemejwe Itegako shingiro rigomba kugenga abibumbiye muri ririya Huriro.

Baryemeje nyuma yo kurisomerwa n’umunyamategeko wari waje aturutse ku Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi w’Ihuriro  nyarwanda ry’aborozi b’ingurube( Rwanda Pig Farmers Association) witwa Jean Claude Shirimpumu aherutse kubwira  Taarifa ko ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda, aborozi b’ingurube babuze abakiliya, babura ibiribwa byo kuziha kuko amashuri n’amahoteri byafunzwe.

Yagize ati: “ Twahuye n’ibibazo kuko ingurube zacu zabuze ibiribwa bihagije, ndetse tubura n’isoko kuko abantu batajyaga mu kabari cyangwa muri hoteli aho bari basanzwe bafatira inyama y’ingurube[akabenzi]. Abaryaga ingurube bategetswe kuguma MU RUGO  kubera kiriya cyorezo.”

Avuga ko mbere ya kiriya cyorezo( ni ukuvuga mu mwaka wa 2018) intego yari uko mu mwaka wa 2021 umusaruro w’inyama z’ingurube wagombaga kuba ungana na toni 24 000 uvuye kuri toni 20 000 mu mwaka wa 2018.

Icyo gihe kandi intego yari uko mu mwaka wa 2024 uriya musaruro uzaba ari toni 60 000.

Jean Claude Shirimpumu avuga ko mu nama  baherutse kugirana n’abakora mu rwego rw’ubworozi n’abafatanya bikorwa babo, bijejwe ko bazafashwa kugira ngo intego yabo izagerweho.

Aborozi b’ingurube baje bahagarariye abandi
TAGGED:featuredIngurubeInkokoRABSolangeUwituze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda Ikomeje Kwerura Mu Gushyigikira Intambara Ku Rwanda
Next Article Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Yagaragaye Ayoboye Urugamba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?