Uganda Ikomeje Kwerura Mu Gushyigikira Intambara Ku Rwanda

Ni kenshi u Rwanda rwagaragaje ko Uganda icumbikiye ndetse ifasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, ariko ikabihakana. Gusa uko bwije n’uko bukeye ibimenyetso birushaho kujya ahabona, bigahamya neza ko umutwe w’iterabwoba wa RNC ukomeje gukorera muri Uganda ibikorwa byo gushakisha abayoboke no gukora icengezamatwara ntacyo wishisha.

Ni umutwe uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ari na we washinze anayobora umutwe w’abarwanyi wiswe P5.

Amakuru yizewe ku ruhare rw’ubutegetsi bw’i Kampala mu gufasha RNC agaragaza uburyo nyuma y’uko Perezida Museveni arahiriye gukomeza kuyobora Uganda tariki 12 Gicurasi, 2021, yakiriye bamwe mu bifuzaga gukorana na yo mu mugambi n’ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda.

Mu muhango nyirizina wo kurahira, RNC yari yohereje uyihagarariye ari we Frank Ntwali, uyu akaba ari muramu wa Kayumba Nyamwasa uyobora RNC.

- Advertisement -

Ibyo bikiyongera ku buryo abayoboke ba RNC bagenda baremesha inama mu bice bitandukanye bya Uganda no mu nkambi z’impunzi, bagamije gushaka amikoro n’ibitekerezo ngo bazashoze intambara ku Rwanda.

Mu gihe Uganda ikomeje gushyira ibyo bikorwa ku yindi ntera, Taarifa yabonye amashusho mashya yerekana ko noneho bigeze aho abantu bavuga Ikinyarwanda bakangurira abandi kuyoboka RNC, n’igihe bari ku kiriyo, bapfushije.

Ni umuhango wabereye ahitwa Kagadi muri Bunyoro.

Muri abo bagabo barimo umwe witwa Muhamad Nzabandora, werura akavuga ko batumwe na RNC ngo bajye gufata mu mugongo abasigaye.

Yabwiye abari muri uwo muhango ko yaje aturutse ahitwa Gayaza Town, aha ni mu gace ka Kyaddondo. Ngo ni umwe mu bajyanama ba RNC muri Bunyoro.

Uyu yareruye avuga ko batumwe na RNC kandi yabahaye impano yo kuzanira abagize ibyago ngo babafate mu mugongo

Mbere ye ariko hari undi wafashe ijambo, araterura ati “Ubuyobozi rero bw’Ihuriro nyarwanda RNC, bukaba bwadutumye ngo tubashe kubagezaho iyo message kandi twifatanyije namwe. Twifatanyije namwe, dukomeze dufatanye. Hari inkunga baraza kuyibabwira. Twabashije kuboherereza, muyakirane urukundo, muyakirane ubufatanye. Murakoze cyane mugire ukwihangana.”

Nzabandora we yagize ati “Sinshaka kuvuga menshi kuyo mugenzi wanjye avuze … Twe twabazaniye imitwaro icumi dushaka gushyikiriza umuvandimwe wacu wagize ibyago. Dusaba cyane Abanyarwanda ko mugomba gukomeza kwitegereza, mwirinda gutakaza imbaraga, gutakaza ubushobozi, ariko ni ukwihangana.”

Muhamad Nzabandora

Yavuze ko urupfu ari urwa bose, ariko ababajwe n’uko umuvandimwe wabo apfuye “atagarutse kuri gakondo y’iwabo.”

Yakomeje ati “Twe turi abaharanira kugaruka kuri gakondo, ntabwo twabigira ibanga, tugomba kubivugira ahagaragara bikava mu mazimwe, Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi dukeneye gusubira kuri gakondo.”

Iyo usesenguye uburyo yabivugagamo, bisa n’aho “kugaruka kuri gakondo” ari ugutaha mu Rwanda ku mbaraga nk’uko babyifuza.

Ni ibikorwa ariko bitigeze biborohera kuba batangira kubitegura.

Ibimenyetso bya vuba ni bamwe mu barwanyi b’umutwe wa P5 naheruka koherezwa mu myitozo mu mashyamba ya Congo, batozwaga na Rtd Major Mudathiru wahoze mu Ngabo z’u Rwanda.

https://twitter.com/KalindaMwene/status/1464003693129482240?s=20

Baheruka kugabwaho ibitero n’Ingabo za FARDC benshi baricwa, abasigaye bashyikirizwa u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019, baburanishwa n’inkiko za gisirikare zibahamya ibyaha by’iterabwoba, bakatirwa ibihano bitandukanye.

Uretse abo, hari abandi 38 bari mu nkiko babarizwaga mu mitwe wa P5 na RUD Urunana, bagabye ibitero mu Kinigi bikica abaturage mu 2019, Ingabo z’u Rwanda zabahindukirana bagahungira muri Uganda hamwe n’intwaro zabo.

Bamwe baje gufatwa, ariko Leta y’u Rwanda yakomeje kugaragaza ko uwari uyoboye kiriya gitero witwa Kapiteni Cassien Nshimiyimana alias ‘Gavana’ akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda aho yahungiye.

Uwiyise Su-Liyetona Selemani Kabayija wari umwungirije na we yabanje guhungira muri Uganda ariko aza gushyikirizwa u Rwanda ndetse yasabiwe gufungwa burundu.

Uretse abo, hari n’abandi benshi bafashwe bagezwa mu nkiko, abiciwe mu mashyamba ya Congo n’abakiburana kugeza ubu.

Uyu mugabo niwe wabwiye abamwumvaga ko RNC yabatumye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version