Umubano W’u Bufaransa N’u Bwongereza Ukomeje Kuba Mubi

Nyuma y’uko Ambasaderi w’u Bufaransa mu Bwongereza Madamu Catherine Colonna atumijwe ngo agire ibyo asobanurira  Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga by’u Bwongereza ku cyateye igihugu cye gufata ubwato bwari mo buroba mu mazi u Bwongereza bwita ko ari mpuzamahanga, kugeza ubu ikibazo hagati y’ibi bihugu cyafashe indi ntera…

Tariki 28, Ukwakira, 2021 Guverinoma y’u Bwongereza yashinje iy’u Bufaransa gutandukira amategeko mpuzamahanga agenga uburobyi.

Icyo gihe Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga witwa Liz Truss yavuze ko ‘byabaye ngombwa’ ko Ambasaderi Catherine Colonna yitaba akagira ibyo asobanura kuri iriya ngingo.

Liz avuga ko iby’u Bufaransa bwakoze bitari bikwiye kandi ko birimo kuvogera uburenganzira bw’u Bwongereza bwo gukoresha amazi y’ibirwa byitwa Channel Islands.

- Advertisement -

Nyuma y’ikibazo cyatangiye gishingiye ku burenganzira bwo kuroba, ubu ikibazo cyafashe indi ntera kigera ku rwego rw’abimukira u Bwongereza buvuga ko bava mu Bufaransa bakaza kubuteza akaduruvayo.

Aka kaduruvayo kamaze kugwamo abantu 27 baguye mu mazi bava mu Bufaransa bajya mu Bwongereza.

U Bufaransa bwarakaye…

Perezida Macron yandikiwe ibaruwa iramurakaza

Umujinya wazamuwe n’ibaruwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza aherutse koherereza Perezida Emmanuel Macron ikubiyemo ibyo u Bwongereza bufata nk’ingamba zatuma ibintu bisubira mu buryo.

Ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yageze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa irabarakaza.

Umujinya w’i Paris watumye iki gihugu gihagarika kubonana n’Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe umutekano imbere mu gihugu  Madamu Pritti Patel.

Hari abimukira baherutse kubwira MailOnline ko bagomba kwinjira mu Bwongereza ‘uko byagenda kose.’

Iri zima ryabo niryo riherutse gutuma abantu 27 barohama barapfa kandi bapfa abapolisi b’Abafaransa bashinzwe umutekano wo mu mazi babarebera!

Kuri iki Cyumweru hari hateganyijwe inama izahuza Madamu Pattel na mugenzi we ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa witwa Gérald Darmanin ariko yasubitswe.

U Bufaransa bushinja u Bwongereza kudacyemura ikibazo cy’abimukira mu buryo buboneye.

Kubera iyi mpamvu, Abafaransa batangaje ko Madamu Patel atemerewe kuzitabira inama izabera i Paris izitabirwa n’abandi ba Minisitiri bashinzwe ubutegetsi bw’igihugu bo mu Burayi, iriya nama ikazaba yigirwamo uko ikibazo cy’abimukira cyacyemuka kitarafata intera y’Umugabane wose w’u Burayi.

Iri tangazo ryo kumenyesha ryo muri Champs Elysées risohotse mu gihe hari bamwe mu bakozi bo mu Biro bya Pritti Patel bari barageze i Paris kera!

Pritti Patel

Ryarakaje Abadepite bo mu Bwongereza, bavuga ko u Bufaransa buri kwitwara nabi muri kiriya kibazo, bukirengagiza ko abo bimukira bagera mu Bwongereza baturutse yo.

Uko bimeze kose ariko, ibibazo biri hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa bifite umuzi mu kiswe Brexit.

Politiki y’Abanyaburayi muri iki gihe irashishikaje cyane.

Nyuma ya Brexit n’ubutegetsi bwa Donald Trump, abaturage b’u Burayi bari guhangana n’igihe cyakurikiye ziriya nkubiri ebyiri tuvuze haruguru.

Ku butegetsi bwe, Donald Trump wayoboye Amerika muri manda ishize yasigiye abanyaburayi isomo ry’uko Amerika ishobora kubipakurura bityo ko mu migambi yabo bagombye kujya babigendamo gahoro gahoro.

U Bwongereza nabwo kuba bwarivanye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi  bwatumye abandi Banyaburayi bahungabana ndetse bamwe ntibarabyakira.

Bamwe mu batarabyakira ni Abafaransa.

Ibihugu bitatu bikomeye mu Burayi ni u Budage, u Bwongereza n’u Bufaransa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version