Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Imvubu Yatamiye Umwana W’Imyaka Ibiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: Imvubu Yatamiye Umwana W’Imyaka Ibiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 December 2022 2:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Common hippopotamus or hippo (Hippopotamus amphibius) showing aggression. Okavango Delta. Botswana
SHARE

Umwana witwa Paul Iga yari arimo akina, aza kugenda agana aho imvubu yari ikukiye ivuye mu Kiyaga cya Edward muri Uganda iba iramufashe itangira kugerageza kumumira. Umugabo witwa Chrispas Bagonza wari hafi aho, yarabibonye arayikabukira.,  ayitera amabuye n’ibinonko ngo arebe ko yarekura uwo mwana.

Ku bw’amahirwe y’’Imana, imvubu yaciriye uwo mwana hasi ihita ishoka ikiyaga.

Abaturage batabaje imbangukiragutabara ijyana uwo mwana ku bitaro by’ahitwa Bwera.

Polisi ya Uganda yavuze ko ari ubwa mbere babonye ikibazo nka kiriya aho imvubu iva mu mazi igasagarira umuntu ariko cyane cyane umwana.

Si imvubu gusa zikorera ibya mfura mbi abantu kuko hari n’abarobyi bamugajwe cyangwa bishwe n’ingona zibasanga mu bwato cyangwa imusozi bakutse.

Hari umuganga witwa Dr. Micheal Kock uvuga ko uriya mwana ari umunyamahirwe kubera ko ubusanzwe imvubu ari inyamaswa y’amahane menshi kandi ngo ishobora kuruma umuntu ikamucamo kabiri kubera urwasaya rwayo.

Mu mwaka wa 2016 Ikinyamakuru The Mirror kigeze kwandika ko hari imvubu yavuye mu kiyaga cyari hafi aho itangira kwidegemba mu muhanda, abanyamaguru bayibona bakayabangira ingata.

Byabaye ngombwa ko bayisinziriza  kugira ngo bayisubize mu mazi, inzira yongere ibe nyabagendwa!

Wa mwana witwa Paul Iga yajyanywe kuvurwa kwa muganga no gukingirwa kugira ngo hatagira indwara aterwa n’ibikoko biba mu kanwa k’imvubu.

TAGGED:BwerafeaturedPolisiUbuzimaUgandaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Grenade Yishe Umwana Wo Muri Ngororero
Next Article Abari Bahagaririye U Rwanda Muri EALA Bishimira Ibyo Bayigejejeho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?