Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda Iri Gutereta Mozambique Ngo Yoherezeyo Ingabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Uganda Iri Gutereta Mozambique Ngo Yoherezeyo Ingabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 August 2021 6:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda uri mu kiruhuko cy’izabukuru Lt Gen (rtd) Ivan Koreta aherutse guhurira na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi i Pemba amugezaho icyifuzo cya Perezida Museveni ko ingabo ze zajya muri  Cabo Delgado.

The New Vision yanditse ko Koreta yabwiye Nyusi ko Uganda yiteguye gufasha Mozambique mu ntambara yo guhashya ‘iterabwoba riyugarije.’

Gen Ivan KORETA

Koreta ni umwe mu basirikare 28 ba Uganda babaye muri Mozambique bakahitoreza igisirikare mbere y’uko batangiza intambara yo gukuraho Apollo Milton Obote. Bari bayobowe na Yoweli Kaguta Museveni.

Ese aho Uganda ntiyatinze gutanga ubusabe?

Mu gihe ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda bwifuza kujya muri Mozambique gutanga yo ubufasha, iz’u Rwanda (RDF) zimaze hafi ukwezi zitangije yo intambara yo kwirukana abakora iterabwoba muri Cabo Delgado kandi ngo zabikoze neza nk’uko umuvugizi wazo Col Ronald Rwivanga aherutse kubitangariza Taarifa.

Nyuma yo kwirukana bariya bantu bavugwaho gukora iterabwoba muri iriya Ntara ya Mozambique, ingabo z’u Rwanda biherutse gutangiza ibikorwa bigamije kuzana amahoro mu buryo burambye muri Mozambique.

Ibyo birimo gusubiza mu nshingano abayobozi bari barahunze Intara ya Cabo Delgado, nyuma yo kubohora umujyi wa Mocímboa da Praia.

Ingabo z’u Rwanda zo zihamaze igihe ndetse zivuga ko akazi kazijyanye zikageze kure

Mu kwezi gushize( Nyakanga,2021) nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1000, mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umuvugizi wa RDF Colonel Ronald Rwivanga yavuze ko  zagiyeyo zifite inshingano eshatu.

– Guhangana n’umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye bimwe mu bice bya kiriya gihugu,

-Kugarura amahoro

-Gufasha mu kubaka inzego z’umutekano za kiriya gihugu.

Icyiciro cya mbere cy’ubutumwa cyabaye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. Colonel Rwivanga yavuze ko RDF imaze kubohora uduce dukomeye twa Palma na Mocímboa da Praia.

Icyiciro kigezweho ni icyo gufatanya n’inzego za Mozambique kubaka inzego zayo kandi ngo u Rwanda ruzaguma muri Mozambique igihe cyose akazi kazijyanye kazaba katararangira.

Imikoranire na SADC

Mu gihe Ingabo z’u Rwanda zari zimaze kubohora imijyi itandukanye, nibwo byatangazwaga ko umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangije ibikorwa byawo bya gisirikare.

Colonel Rwivanga yavuze ko buri ngabo zagenewe igice zizakoreramo, ariko imikoranire ari ngombwa.

Ati: “SADC iri mu turere tw’Amajyepfo twa Pemba, bazajya Mueda, uturere two mu Majyepfo. By’umwihariko twe tuzibanda ku bice bya Palma na Mocimboa da Praia nk’uturere tuzaba turebaho cyane. Dufite uduce twihariye, [ariko] tuzakorana nabo.”

Yongeyeho ko guhangana n’umwanzi bisaba gukorana bya hafi n’ingabo za Mozambique na SADC, bagahanahana amakuru y’iperereza, gufatanya mu bice dushinzwe, guhanahana amakuru yatuma dukora inshingano zacu neza mu guhangana n’umwanzi mu mpande zitandukanye, ni ingenzi cyane kugira imikoranire hagati y’izi ngabo zose.”

Ingabo za Botswana ziri muri Mozambique mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu bya SADC.

Mu gihe hari abakomeje kunenga uburyo izi ngabo zoherejwe muri Mozambique, Col Rwivanga avuga ko u Rwanda rwagombaga kwitabira ubutumire bwa Mozambique, bijyanye n’amasezerano rwasinye yo gutabara abasivili.

Ati “Twagize amateka yo gutereranwa n’ibihugu byinshi muri Jenoside, ntabwo twe twiteguye gusubiramo iryo kosa, twiteguye guharanira iyo ntego nubwo hari ababivuga ukundi.”

Col Rwivanga asobanura uko ibikorwa bya RDF biri kugenda muri Cabo Delgado
TAGGED:featuredIngaboIterabwobaMozambiqueNyusiRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ashraf Ghani Wahoze Ayobora Afghanistan ‘Yahungiye’ Muri Oman
Next Article Umusore W’I Musanze Wavugwagaho Kuburirwa Irengero Yarishwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?