Uganda Iri Gutereta Mozambique Ngo Yoherezeyo Ingabo

Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda uri mu kiruhuko cy’izabukuru Lt Gen (rtd) Ivan Koreta aherutse guhurira na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi i Pemba amugezaho icyifuzo cya Perezida Museveni ko ingabo ze zajya muri  Cabo Delgado.

The New Vision yanditse ko Koreta yabwiye Nyusi ko Uganda yiteguye gufasha Mozambique mu ntambara yo guhashya ‘iterabwoba riyugarije.’

Gen Ivan KORETA

Koreta ni umwe mu basirikare 28 ba Uganda babaye muri Mozambique bakahitoreza igisirikare mbere y’uko batangiza intambara yo gukuraho Apollo Milton Obote. Bari bayobowe na Yoweli Kaguta Museveni.

Ese aho Uganda ntiyatinze gutanga ubusabe?

- Advertisement -

Mu gihe ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda bwifuza kujya muri Mozambique gutanga yo ubufasha, iz’u Rwanda (RDF) zimaze hafi ukwezi zitangije yo intambara yo kwirukana abakora iterabwoba muri Cabo Delgado kandi ngo zabikoze neza nk’uko umuvugizi wazo Col Ronald Rwivanga aherutse kubitangariza Taarifa.

Nyuma yo kwirukana bariya bantu bavugwaho gukora iterabwoba muri iriya Ntara ya Mozambique, ingabo z’u Rwanda biherutse gutangiza ibikorwa bigamije kuzana amahoro mu buryo burambye muri Mozambique.

Ibyo birimo gusubiza mu nshingano abayobozi bari barahunze Intara ya Cabo Delgado, nyuma yo kubohora umujyi wa Mocímboa da Praia.

Ingabo z’u Rwanda zo zihamaze igihe ndetse zivuga ko akazi kazijyanye zikageze kure

Mu kwezi gushize( Nyakanga,2021) nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1000, mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umuvugizi wa RDF Colonel Ronald Rwivanga yavuze ko  zagiyeyo zifite inshingano eshatu.

– Guhangana n’umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye bimwe mu bice bya kiriya gihugu,

-Kugarura amahoro

-Gufasha mu kubaka inzego z’umutekano za kiriya gihugu.

Icyiciro cya mbere cy’ubutumwa cyabaye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. Colonel Rwivanga yavuze ko RDF imaze kubohora uduce dukomeye twa Palma na Mocímboa da Praia.

Icyiciro kigezweho ni icyo gufatanya n’inzego za Mozambique kubaka inzego zayo kandi ngo u Rwanda ruzaguma muri Mozambique igihe cyose akazi kazijyanye kazaba katararangira.

Imikoranire na SADC

Mu gihe Ingabo z’u Rwanda zari zimaze kubohora imijyi itandukanye, nibwo byatangazwaga ko umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangije ibikorwa byawo bya gisirikare.

Colonel Rwivanga yavuze ko buri ngabo zagenewe igice zizakoreramo, ariko imikoranire ari ngombwa.

Ati: “SADC iri mu turere tw’Amajyepfo twa Pemba, bazajya Mueda, uturere two mu Majyepfo. By’umwihariko twe tuzibanda ku bice bya Palma na Mocimboa da Praia nk’uturere tuzaba turebaho cyane. Dufite uduce twihariye, [ariko] tuzakorana nabo.”

Yongeyeho ko guhangana n’umwanzi bisaba gukorana bya hafi n’ingabo za Mozambique na SADC, bagahanahana amakuru y’iperereza, gufatanya mu bice dushinzwe, guhanahana amakuru yatuma dukora inshingano zacu neza mu guhangana n’umwanzi mu mpande zitandukanye, ni ingenzi cyane kugira imikoranire hagati y’izi ngabo zose.”

Ingabo za Botswana ziri muri Mozambique mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu bya SADC.

Mu gihe hari abakomeje kunenga uburyo izi ngabo zoherejwe muri Mozambique, Col Rwivanga avuga ko u Rwanda rwagombaga kwitabira ubutumire bwa Mozambique, bijyanye n’amasezerano rwasinye yo gutabara abasivili.

Ati “Twagize amateka yo gutereranwa n’ibihugu byinshi muri Jenoside, ntabwo twe twiteguye gusubiramo iryo kosa, twiteguye guharanira iyo ntego nubwo hari ababivuga ukundi.”

Col Rwivanga asobanura uko ibikorwa bya RDF biri kugenda muri Cabo Delgado
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version