Uganda Mu Nama Na DRC Ku Mutekano Bisangiye

Kuri uyu wa Gatandatu itsinda riyobowe na Madamu Rebecca Kadaga iri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu nama iri buhuze abahagarariye ibihugu byombi ngo basuzumire hamwe uko inyungu z’umutekano ibihugu byombi bihuriyeho zabungwabungwa.

Ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda handitsweho ko mbere y’uko Kadaga ahura na bagenzi be ba Leta ya Kinshasa, yabanje kuganira n’abahagarariye Uganda muri DRC baganirira muri Ambasade yayo uko ibintu byifashe.

Yari inama itegura iyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 14, Ukwakira, 2023.

Kadaga yaje aherekejwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Guverinoma ya Uganda witwa   Mulimba John, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingabo Jacob Marksons Oboth, Minisitiri ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga Norbert Mao na Guverineri Hanifa Kawooya.

- Advertisement -
Norbert Mao

Mulimba John avuga ko inama nk’iyi iha Uganda uburyo bwo kumenya uko ibanye na DRC, ikamenya aho yashyira imbaraga mu gutuma uyu mubano uramba ndetse n’umutekano wayo ugasagamba.

Uganda imaze igihe yarohereje ingabo muri DRC zo guhashya abarwanyi na ADF ariko kugeza ubu ntibarahashira.

Ubutegetsi bw’i Kampala buvuga ko ibitero by’iterabwoba bikorerwa ku butaka bwa Uganda biba byateguwe kandi bigashyirwa mu bikorwa n’abarwanyi ba ADF bakorera muri DRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version