Uganda Yafunze Amashuri Kubera COVID-19

Perezida Yoweri Museni yatangaje ko amashuri yose na za kaminuza bigomba gufungwa mu gihe cy’iminsi 42 guhera kuri uyu 7 Kamena, kubera itumbagira ry’imibare y’abanduye COVID-19.

Mu mabwiriza yatangaje kuri iki Cyumweru, harimo ko n’ingendo rusange zaba iza bisi na moto bihuza uturere bigomba gufungwa iminsi 42 guhera ku wa 10 Kamena, kugira ngo abana bari ku mashuri babanze bagere iwabo.

Museveni yavuze ko imiterere y’ubwandu mu gihugu yahindutse, ku buryo nko ku wa 4 Kamena hatangajwe umubare munini w’abanduye COVID-19 kurusha ikindi gihe mu munsi umwe – 1259.

Igiteye inkeke kuri uwo mubare ni uko hari hafashwe ibipimo 7424, bivuze ko ujanisha ku bandura ryari 17%.

- Advertisement -

Nko muri Kampala ku munsi hari kuboneka abanduye basaga 500, mu turere twa Wakiso na Gulu ku munsi haboneka hejuru ya 100.

Museveni yavuze ko iyi mibare yazamutse cyane kubera ko abantu badohotse ku ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, n’icyiciro gishya cy’ubwandu kirimo kugaragara mu mashuri guhera muri Werurwe 2021.

Ati “Abantu 948 ni bo byatangajwe ko banduye mu mashuri 43 yo mu turere 22. Uturere twa Kampala, Gulu, Masaka na Oyam twihariye 61% by’ubwandu bwabonetse mu mashuri na za kaminuza. Duhamya ko imibare igomba kuba irenze iriya, kubera ko amashuri menshi adatangaza imibare y’abanduye.”

Ibyo byose ngo biterwa n’uko amashuri atubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, kuba adafite ibikoresho by’isuku bihagije, ubucucike mu mashuri no kuba amwe adakurikirana ibimenyetso bigaragazwa n’abana igihe bamaze kwandura.

Ubwandu kandi bwazamuwe na coronavirus yihinduranyije, imaze gusangwa mu bantu 126 binjiye mu gihugu.

Nyuma yo gufunga amashuri, Museveni yatangaje ko abarimu bazongera kwemererwa gusubira ku mashuri ari uko bamaze gukingirwa COVID-19.

Ibindi bikorwa byafunzwe

Amasengesho rusange mu misigiti n’insengero haba mu nyubako cyangwa hanze, nabyo byahagaritswe iminsi 42, abantu bashishikarizwa gusenga bakoresheje ikoranabuhanga.

Inama zose zaba n’iza leta zahagaritswe, uretse inama y’abaminisitiri, inteko ishinga amategeko n’ubucamanza.

Gusa nk’imihango y’ubukwe yo izakomeza, ikitabirwa n’abantu batarenga 20. Ni nawo mubare uteganywa ku bitabira ikiliyo no gushyingura, kandi bose bagomba kuba bambaye udupfukamunwa ndetse bagahana intera.

Amasoko manini arema buri cyumweru atari ay’ibiribwa nayo yafunzwe iminsi 42. Ibikorwa bisanzwe by’ubucuruzi bigomba gufungwa saa moya z’ijoro.

Kugeza ubu Uganda imaze gusangana COVID-19 abantu 52,929, imaze kwica 374.

Harabarurwa abantu 9442 bagifite Coronavirus, barimo 634 barwaye. Bo bagizwe na 277 bakomerewe na 37 barembye cyane.

Ni mu gihe Uganda ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 3793 ba COVID-19 mu bitaro bitandukanye, bugizwe n’ibitanda 3100 bisanzwe, 475 byakira abarembye buhoro (High Dependency Unit) na 218 byakira abageze ku rwego rwo kongererwa umwuka.

Museveni yakomeje ati “Ibyo bivuze ko 8% gusa by’abasanwemo ubwandu mu minsi 14 ishize nibo barimo kwitabwaho. Dufite impungenge ko bishobora kurenga ubushobozi bw’ibitanda dufite n’umwuka abarwayi bakenera mu bitaro, igihe twaba tudashyizeho byihutirwa amabwiriza agomba gukurikizwa mu rwego rw’ubuzima.”

Leta iteganya kongera ibitanda byakira abarwayi ba COVID-19 bikagera ku 4500. Harimo no kongera gukoresha stade Namboole mu kwakira abarwayi batarembye.

Museveni yavuze ko kuri iyi nshuro ibyago by’uburyo abantu barimo kuremba no gupfa biri hejuru cyane kurusha ubwo icyorezo cyazamukaga ku nshuro ya mbere.

Ku izamuka riheruka ry’ubwandu ngo bwafashe amezi hagati y’atatu n’ane ngo bugere ku mibare buriho ubu, mu gihe ku izamuka rya kabiri byafashe munsi y’ibyumweru bibiri gusa.

Abantu barimo kwandura cyane ni abafite hagati y’imyaka 20-39, ndetse ubwandu burimo kuzamuka cyane mu bafite imyaka hagati ya 10-19.

Abamaze gukingirwa muri Uganda ni abantu 748,676. Barimo 712.681 babonye urukingo rwa mbere na 35.995 babonye ebyiri za AstraZeneca.

Leta yiyemeje gukingira abantu miliyoni 21.9, ihereye ku bantu miliyoni 4.8 bafite ibyago byinshi byo kwandura no kuzahazwa n’indwara, nk’abakora mu nzego z’ubuzima n’abafite ubundi burwayi bukomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version