Ubuyobozi bwa Uganda bwatangaje ko Kenya yari izi ko Kizza Besigye ari gushakishwa kandi ubuyobozi bw’iki gihugu bwatanze ubufasha ngo afatwe.
Kizza ni umunyapolitiki uri mu bakomeye muri Uganda. Nyuma yo gufatwa yahise ajya gufungirwa muri imwe muri gereza za gisirikare muri Uganda.
Hagati aho igitutu kiri kwiyongera ku buyobozi bwa Uganda n’ubwa Kenya ngo busobanurire abaturage uko Kizza Besigye yafashwe akavanwa i Nairobi akagezwa i Kampala, ubu akaba afungiye muri gereza ya gisirikare.
The Monitor yanditse ko Besigye yafashwe mu buryo bukoresheje imbaraga z’umurengera, kandi nta ntwaro yari afite ku buryo yafatwa nk’umuntu wari ufite umutwe w’ingabo zashakaga guhirika ubutegetsi.
Aherutse kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare.
Ku rundi ruhande, nta byaha byanditse mu buryo bweruye Kizza Besigye aregwa biratangazwa.
Mu rukiko ariko aherutse gutangaza ko atemera ibyo Ubushinjacyaha bwa gisirikare bumukurikiranyeho byose.
Abajijwe niba yemera guhabwa umwunganizi mu mategeko cyangwa azishakira uwe, Kizza Besigye yasubije ko ibyiza kuri we ari uko yakwishakira uwe.
Ati: “ Ndumva nakwishakira uwanjye”.
Yunzemo ko kuva yafatwa atigeze ahabwa uburyo bwo kuvugana n’abanyamategeko be, akemeza ko igihe kigeze ngo yemererwe kubaganiriza ku byo yumva byazavugirwa mu rubanza aregwamo.
Besigye yanabwiye urukiko ko kuburanishirizwa mu rukiko rwa gisirikare bidakwiye, ahubwo ibikwiye ari ukuburanishirizwa mu nkiko za gisivili.
Umwunganira nawe yavuze ko bidakwiye ko umukiliya we aburanishirizwa ahantu nk’aho kuko atakiri umusirikare kandi nawe ubwe atigeze aba umusirikare mu buzima bwe bwose.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwo bwavuze ko bikwiye ko umuntu wigeze kujya mu gisirikare kandi akahagirira ipeti ryo hejuru( Besigye ni Colonel wagiye mu zabukuru), akaba akurikiranyweho ibyaha bikomeye aba akwiye kuburanishirizwa mu nkiko za gisirikare.
Ubushinjacyaha nabwo buhagarariwe n’ufite ipeti rya Colonel.
Inteko iburanisha igizwe n’abasirikare barindwi bayobowe n’ufite ipeti rya Brigadier General naho ufite ipeti rito afite irya Captaine.
Kizza Besigye asanganywe ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ryitwa FDC( Front for Democratic Change).