Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda Yemeye Ko Kenya Yiyifashije Gufata Besigye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbutabera

Uganda Yemeye Ko Kenya Yiyifashije Gufata Besigye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 November 2024 10:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Uganda bwatangaje ko Kenya yari izi ko Kizza Besigye ari gushakishwa kandi ubuyobozi bw’iki gihugu bwatanze ubufasha ngo afatwe.

Kizza ni umunyapolitiki uri mu bakomeye muri Uganda. Nyuma yo gufatwa yahise ajya gufungirwa muri imwe muri gereza za gisirikare muri Uganda.

Hagati aho igitutu kiri kwiyongera ku buyobozi bwa Uganda n’ubwa Kenya ngo busobanurire abaturage uko Kizza Besigye yafashwe akavanwa i Nairobi akagezwa i Kampala, ubu akaba afungiye muri gereza ya gisirikare.

The Monitor yanditse ko Besigye yafashwe mu buryo bukoresheje imbaraga z’umurengera, kandi nta ntwaro yari afite ku buryo yafatwa nk’umuntu wari ufite umutwe w’ingabo zashakaga guhirika ubutegetsi.

Aherutse kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare.

Ku rundi ruhande, nta byaha byanditse mu buryo bweruye Kizza Besigye aregwa biratangazwa.

Mu rukiko ariko aherutse gutangaza ko atemera ibyo Ubushinjacyaha bwa gisirikare bumukurikiranyeho byose.

Abajijwe niba yemera guhabwa umwunganizi mu mategeko cyangwa azishakira uwe, Kizza Besigye yasubije ko ibyiza kuri we ari uko yakwishakira uwe.

Ati: “ Ndumva nakwishakira uwanjye”.

Yunzemo ko kuva yafatwa atigeze ahabwa uburyo bwo kuvugana n’abanyamategeko be, akemeza ko igihe kigeze ngo yemererwe kubaganiriza ku byo yumva byazavugirwa mu rubanza aregwamo.

Besigye yanabwiye urukiko ko kuburanishirizwa mu rukiko rwa gisirikare bidakwiye, ahubwo ibikwiye ari ukuburanishirizwa mu nkiko za gisivili.

Umwunganira nawe yavuze ko bidakwiye ko umukiliya we aburanishirizwa ahantu nk’aho kuko atakiri umusirikare kandi nawe ubwe atigeze aba umusirikare mu buzima bwe bwose.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwo bwavuze ko bikwiye ko umuntu wigeze kujya mu gisirikare kandi akahagirira ipeti ryo hejuru( Besigye ni Colonel wagiye mu zabukuru), akaba akurikiranyweho ibyaha bikomeye aba akwiye kuburanishirizwa mu nkiko za gisirikare.

Ubushinjacyaha nabwo buhagarariwe n’ufite ipeti rya Colonel.

Inteko iburanisha igizwe n’abasirikare barindwi bayobowe n’ufite ipeti rya Brigadier General naho ufite ipeti rito afite irya Captaine.

Kizza Besigye asanganywe ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ryitwa FDC( Front for Democratic Change).

TAGGED:BesigyefeaturedIntekoRwandaUgandaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Wayz Na Juno Bongeye Kugaragarizanya Urukundo
Next Article U Rwanda Rwatsinzwe Na Senegal Ku Mukino Wa Mbere Wa Shampiyona Nyafurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?