Uganda Yikomye Abayishinja Gukorana Na M23

Brig Gen Felix Kulayigye uvugira ingabo za Uganda avuga ko ibikubiye muri raporo ishinja igihugu cye gukorana na M23 ari ibinyoma. Iyo raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.

Ni raporo bise ko ari iya agateganyo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikoze.

Umunyamakuru Andrew Mwenda aherutse gutangaza ko abakoze iyo raporo bayishingiye ku kiganiro we ubwe yahaye umwe mu bakozi ba Ambasade y’Amerika muri Uganda.

Mwenda avuga ko intumwa za M23 zirimo Umuvugizi wayo zamusabye kuzihuza na Ambasade z’ibihugu birimo Amerika i Kampala kugira ngo zizisabe guhuza uyu mutwe na Leta ya RDC.

- Kwmamaza -

Umukozi wo muri iyi Ambasade yabajije Mwenda niba intumwa za M23 zarahuye n’umuyobozi wo muri Uganda, asubiza ko atabizi ariko ngo yaje gutungurwa no kumva izi mpuguke zaranditse ko ‘umuntu ukomeye muri Uganda’ ari gushakira M23 ibiganiro.

Mwenda yagize ati: “ Iri tsinda ryavuze ko navuganye na M23 nyishakira ibiganiro na Ambasade zo mu Burengerazuba kugira ngo uyu mutwe ukurirweho ibihano. Abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bampaye dosiye y’ibyo izi mpuguke zavuze, iyo dosiye yanavugaga ko Uganda itoza M23. Byagaragaye neza ko Abanyamerika ari bo babibwiye Loni, babishingiye ku kiganiro nagiranye n’umukozi wabo”.

Bimwe mu bikubiye muri iyo raporo ‘y’agateganyo’ bivuga ko nubwo bamwe mu bayobozi bo muri M23 bafatiwe ibihano bibabuza gukorera ingendo mu mahanga, Uganda ibafasha kujyayo.

Ndetse ngo hari bamwe muri bo Uganda icumbikiye.

Mu kugira icyo abivugaho, Brig Gen Kulayigye yatangaje ko Uganda ifitanye umubano mwiza na DRC bityo ko idashobora guha M23 ubufasha.

Avuga ko muri iyo raporo nta kimenyetso yabonyemo gifatika cyaherwaho gituma ibiyikubiyemo bigira ishingiro.

Ati: “Nta kimenyetso nabonye muri iyi raporo. Dufitanye umubano mwiza na Kinshasa, ntabwo ari twebwe twafasha inyeshyamba za M23”.

Avuga kandi ko bibabaje kubona abakoze iyo raporo barayikoranye ubunebwe kuko batigeze babaza Leta ya Uganda ubwayo ngo igire icyo itangaza kubiyivugwaho.

Ingabo za Uganda zoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Inshingano zari zifite zari ukujya hagati  y’ingabo za DRC n’abarwanyi ba M23 mu gihe hari hategerejwe imishyikirano.

Nta gihe kinini cyatambutse hanyuma izo ngabo zirukanwana na zigenzi zazo zo muri Kenya, Sudani y’Epfo, zose zigenda zishinjwa ‘kutarwanya’ M23.

Uyu mwuka mubi uje hagati ya Uganda n’impuguke za UN nyuma y’uko n’ubundi hari hasanzwe ubwumvikane buke hagati ya Kampala na Washington ndetse na London bapfa ko Uganda yatoye itegeko rihana ubutinganyi.

Ibi ni Uganda ibitangaza.

Ku rundi ruhande, abo muri biriya bihugu bo bavuga ko uretse no kuba Uganda itubahiriza uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, ku rundi ruhande ngo abayobozi bakuru b’iki gihugu bamunzwe na ruswa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version