Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Yiyemereye Ko Yashakaga Guhutaza Perezida Museveni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Uganda: Yiyemereye Ko Yashakaga Guhutaza Perezida Museveni

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 April 2025 11:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yoram Baguma yemeye ko yari agiye guhungabanya Museveni
SHARE

Yoram Baguma w’imyaka 28 y’amavuko yemereye urukiko ko Tariki 11, Werurwe, 2025 yashatse guhutaza Perezida Museveni ubwo yari yagiye kuganira n’abatuye Kawempe ku byerekeye amatora.

Icyo gihe hari amashusho yagaragaye umugabo yiruka agana aho Perezida Museveni yari yicaye aganira n’abaturage ashaka kumuhutaza, ariko abashinzwe umutekano w’Umukuru w’igihugu bamutanga imbere.

Ni video bamwe babanje kugira ngo ni ikinamico ariko kuva byagezwa mu nkiko byagaragaye ko Yoram Baguma yari akomeje.

Baguma atuiye ahitwa Katabi muri Wakiso.

The Monitor yanditse ko Yoram ari umugabo ukiri muto w’umushomeri, wemereye urukiko ko yashakaga guhutaza Museveni.

Amashusho y’uburyo yabikoze yerekana Perezida Museveni yicaye arambije kandi ubwo ibyo byabaga wabonaga ko nta gihunga afite.

Abagabo bashinzwe kumurinda bambaye gisivile ariko bafite imbunda nibwo bitambitse Yoram Baguma bamubuza kugera aho Perezida yari yicaye nubwo haburaga nka metero imwe n’igice ngo amugereho neza.

Bahise bamuterura mu mukandara bamwuriza imodoka baramwandurukana.

Mu rukiko yavuze ko yabikoze ku bushake ariko ko abisabira imbabazi.

Yagize ati: “ Ndemera ibyo nakoze ariko ndabisabira imbabazi Umukuru w’igihugu”.

Umucamanza yavuze ko iburanisha rikurikira rizaba tariki 30, Mata, 2025, uregwa akazaba yamaze kubona uzamwunganira mu rukiko cyane ko ibyo aregwa ari icyaha gihanishwa igihano cya kabiri gikomeye mu mategeko ya Uganda ari cyo gufungwa burundu.

Igice cya kabiri cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda kivuga ko amategeko ya Uganda avuga ko umuntu wese, ubikora abigambiriye, akabangamira Umukuru w’igihugu, akamwitambika ari mu kugenda cyangwa akamutera ikintu icyo ari cyo cyose, yaba agenda n’amaguru cyangwa mu kinyabiziga, cyangwa akamusagarira mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

Iyo urukiko rukimuhamije ahanishwa gufungwa burundu.

Reba uko byagenze icyo gihe:

Security intercepted an unidentified man attempting to approach President Museveni at the Mbogo Mosque grounds during a campaign rally for NRM flag bearer Faridah Nambi, who is contesting the Kawempe North seat. The man, who ran towards the president, was wearing a T-shirt… pic.twitter.com/Zz60oN1ENa

— NTV UGANDA (@ntvuganda) March 12, 2025

TAGGED:AmatorafeaturedGuhutazaMuseveniUgandaUmukuruUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uhagarariye u Rwanda Muri Miss Africa Calabar Arasaba Gushyigikirwa
Next Article Nyarugenge: Yamennye Isombe Ishyushye Ku Mugabo We
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?