Yoram Baguma w’imyaka 28 y’amavuko yemereye urukiko ko Tariki 11, Werurwe, 2025 yashatse guhutaza Perezida Museveni ubwo yari yagiye kuganira n’abatuye Kawempe ku byerekeye amatora.
Icyo gihe hari amashusho yagaragaye umugabo yiruka agana aho Perezida Museveni yari yicaye aganira n’abaturage ashaka kumuhutaza, ariko abashinzwe umutekano w’Umukuru w’igihugu bamutanga imbere.
Ni video bamwe babanje kugira ngo ni ikinamico ariko kuva byagezwa mu nkiko byagaragaye ko Yoram Baguma yari akomeje.
Baguma atuiye ahitwa Katabi muri Wakiso.
The Monitor yanditse ko Yoram ari umugabo ukiri muto w’umushomeri, wemereye urukiko ko yashakaga guhutaza Museveni.
Amashusho y’uburyo yabikoze yerekana Perezida Museveni yicaye arambije kandi ubwo ibyo byabaga wabonaga ko nta gihunga afite.
Abagabo bashinzwe kumurinda bambaye gisivile ariko bafite imbunda nibwo bitambitse Yoram Baguma bamubuza kugera aho Perezida yari yicaye nubwo haburaga nka metero imwe n’igice ngo amugereho neza.
Bahise bamuterura mu mukandara bamwuriza imodoka baramwandurukana.
Mu rukiko yavuze ko yabikoze ku bushake ariko ko abisabira imbabazi.
Yagize ati: “ Ndemera ibyo nakoze ariko ndabisabira imbabazi Umukuru w’igihugu”.
Umucamanza yavuze ko iburanisha rikurikira rizaba tariki 30, Mata, 2025, uregwa akazaba yamaze kubona uzamwunganira mu rukiko cyane ko ibyo aregwa ari icyaha gihanishwa igihano cya kabiri gikomeye mu mategeko ya Uganda ari cyo gufungwa burundu.
Igice cya kabiri cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda kivuga ko amategeko ya Uganda avuga ko umuntu wese, ubikora abigambiriye, akabangamira Umukuru w’igihugu, akamwitambika ari mu kugenda cyangwa akamutera ikintu icyo ari cyo cyose, yaba agenda n’amaguru cyangwa mu kinyabiziga, cyangwa akamusagarira mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.
Iyo urukiko rukimuhamije ahanishwa gufungwa burundu.
Reba uko byagenze icyo gihe:
Security intercepted an unidentified man attempting to approach President Museveni at the Mbogo Mosque grounds during a campaign rally for NRM flag bearer Faridah Nambi, who is contesting the Kawempe North seat. The man, who ran towards the president, was wearing a T-shirt… pic.twitter.com/Zz60oN1ENa
— NTV UGANDA (@ntvuganda) March 12, 2025