Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uhuru Kenyatta Ati: ‘ Intebe Y’Ubutegetsi Irarura!’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uhuru Kenyatta Ati: ‘ Intebe Y’Ubutegetsi Irarura!’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 July 2022 12:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta avuga ko n’ubwo William Ruto ashaka kuyobora Kenya ariko ibyo ari gukora atazi ibyo ari byo.

Ngo abikoreshwa no gushaka ubutegetsi uko byagenda kose ariko ngo ntabwo azi ukuntu kuba Perezida w’Igihugu bivuna.

Ngo intebe y’ubutegetsi irarura, bityo ngo ntabwo Ruto yagombye kuyirwanira bene kariya kageni.

Mu mwaka wa 2017 Ruto yari kumwe na Uhuru umwe yiyamamariza kuba Perezida, undi yiyamamariza kuba Visi Perezida.

Hari umugabo wigeze kuba Perezida wa Uganda witwaga Godfrey Lukongwa Binaisa QC (30, Kamena 1920 – 5, Kanama, 2010)  wigeze kuvuga ko intebe y’ubutegetsi cyane.

William Ruto amaze igihe kirekire ahatanira kuyobora Kenya ariko ntarabigeraho.

Bigaragara ko yabyiyemeje kubera ko nta matora aba ngo abure kwiyamamaza n’ubwo bitaramuhira.

Aherutse kuvugira mu bikorwa byo kwiyamamaza ko natorwa azirukana Abashinwa mu mirimo mito mito isanzwe yemewe gukorwa n’abaturage ba Kenya gusa ndetse ngo azashyiraho urukiko rwo kuburanisha Uhuru Kenyatta kuko ngo yigaruriye ubukungu bwa Kenya abusaranganya mu nkoramutima ze.

Ku rundi ruhande, Perezida Uhuru we avuga ko n’ubwo hari abantu bamaramarije kuba ba Perezida, ariko mu by’ukuri kuba Umukuru w’Igihugu ari akazi katari aka buri wese kandi ko aho kugira ngo umuntu ahasige ubuzima yahitamo kubaho ari umuturage usanzwe.

Mu mwaka wa 2017 ubwo urukiko rwaburizagamo ibyari byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Uhuru yavuze ko iyo biba ngombwa ko areka ubutegetsi yari bubikore ku nyungu z’abatuye Kenya kugira ngo batajya mu ntambara yari butume hameneka amaraso.

Nta Perezida Ugoheka…

Uhuru Kenyatta avuga ko imyaka icumi amaze ayobora Kenya yamubereye miremire cyane kubera akazi kaba mu kuyobora igihugu.

Ati: “ Iyi ntebe mubona twicaraho n’icyubahiro duhabwa bituma tudasinzira. Kuba Perezida w’Igihugu ni akazi kavuna cyane k’uburyo kubona ibitotsi ari amahirwe tutabona kenshi.”

Avuga ko imyaka icumi amaze ayobora Kenya ihagije bityo ko agomba kuruhuka.

Uhuru  avuga ko mu Biro by’Umukuru w’igihugu atari ahantu ho kwicara ukarenza akaguru ku kandi.

Hasigaye iminsi 30 ngo muri Kenya habe amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Kenyatta we yakuyemo ake karenge abiharira Raila Odinga n’uwo yagennye ngo azamubera Visi Perezida ari we Madamu Martha Wangari Karua.

Bombi bahanganye na William Ruto.

TAGGED:featuredKenyaRutoUhuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Leta Y’u Burundi Ntiyishimiye Abaturage Bayo Bagurisha Ikawa Mu Rwanda
Next Article Ingabo Za Sudani Y’Epfo Zirashinjwa Kuvogera Ubutaka Bwa DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?