Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ukekwaho Ubujura Ati: ‘Nibye Kubera Ko Databuja Yansonjesheje’, RIB Iti: ‘Sigaho’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ukekwaho Ubujura Ati: ‘Nibye Kubera Ko Databuja Yansonjesheje’, RIB Iti: ‘Sigaho’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 July 2021 3:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusore ukomoka i Karongi aherutse gufatanwa na bagenzi be babiri bakurikiranyweho kwiba Umunya Turikiya witwa Ismail wacuruzaga intebe n’ibindi bikoresho bya mu rugo. Yabwiye itangazamakuru ko yabikoze kubera ko Shebuja yari yaramwambuye. Umuvugizi wa RIB we avuga ko ibyo bidakwiye kuba urwitwazo.

Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13, Nyakanga, nibwo abasore batatu beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rumaze kuregerwa n’umugabo w’umushoramari wavugaga ko yibwe ibintu bihenze.

Umwe muri  bo bivugwa ko ari we wacuze umugambi wo kwiba, yabwiye itangazamakuru ko yemera rwose ko yibye uriya mugabo ariko ko yabitewe n’uko yari yaramwambuye, yanamuhemba akayamuha urusorongo.

Ati: “ Nabikoze kuko yari yaranyicishije inzara. Mu mezi abiri yari andimo yampembye Frw 20 000 gusa kandi yaragombaga kumpemba Frw 80 000. Twari twaremeranyije ko azajya ampemba Frw 40 000 ku kwezi.”

Uyu musore ukomoka mu Karere ka Karongi avuga ko bibabaje gukorera umuntu, ukamuha amaraso yawe ariko ntaguhembe kandi witanze.

Avuga ko buriya bujura yabukoze nyuma yo kubona ko Shebuja yamutereranye, ko atamuhemba neza bityo ahitamo kumwihimuraho.

Yavuze ko yababajwe nibyo yakoze, ariko ko aramutse ababariwe atazabyongera. Yasabye abandi bakoresha kujya bubahiriza amasezerano bagiranye n’abakozi babo, bakirinda kubahemukira.

Avuga ko yamaze kwiba ahita ahamagaza imodoka kugira ngo apakire iyo mari, ariko abanza kugurisha Firigo n’intebe imwe kugira ngo abone ayo ari bwishyure iyo modoka.

Baragiye baza gufatirwa i Kinyinya ku munsi wakurikiye uwo bivugwa ko bibiyeho biriya bikoresho.

Uwibwe witwa Ismael ukomoka muri Turikiya we avuga ko iby’uko yambuye uriya musore atari byo, ko ibyo avuga ari amarangamutima no kuyobya uburari.

Avuga ko amafaranga yose yari amurimo yayamuhaye kandi ku gihe.

Bimwe mu byibwe byagaruwe na RIB

Abajijwe impamvu atekereza ko yaba itera uriya musore kumubeshyera, undi yasubije ko atayizi, ko we[ukekwaho kwiba] ari we uyizi.

RIB iti: “ Kudahembwa Ntibivuze Kwiba’

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Thierry B. Murangira yavuze ko umuntu uzitwaza ko adahembwa akajya kwiba agomba kuzabyirengera kuko kudahembwa bidatanga uburenganzira bwo kwiba.

Ati: “ Umuntu wese wiba agomba kuzirikana ko tuzamufata. Nta mpamvu n’imwe umuntu yagombye kwitwaza kugira ngo yibe. Iyo udahembwe na Shobuja hari ahandi uba ugomba kujyana ikirego ariko ntugomba kwiba. Kwiba bikongerera ikibazo aho kukigabanya.”

Dr Thierry B. Murangira ati: ” Musigeho ntimukibe ngo ni uko mutahembwe!”

Ibyibwe birimo intebe nziza zo mu nzu, firigo, icyuma gitsindagira umuhanda, za tapi n’ibindi.

Byose hamwe bifite agaciro karenga miliyoni 19 Frw.

Byahise bisubizwa uwabyibwe.

TAGGED:featuredIbikoreshoKarongiMurangiraRIBTurikiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwa Kabiri Mu Bakekwaho Kurasa General Katumba Wamala Yafashwe
Next Article Abantu Batandatu Bafashwe Bakurikiranyweho Gusagarira Umucamanza 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?