Uko Ibirori Bya Rwanda Summer Golf Byagenze

Ku kazuba k’agasusuruko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 16, Ukwakira, 2021 abagabo n’abagore bakunda umukino wa Golf  bahuriye ahubatswe ikibuga cyawo kigezweho mu Karere ka Rwamagana barawukina. Ni umuhango wo gutangiza irushanwa ry’uyu mukino ribaye ku nshuro ya kabiri.

Uyu munsi wahuriranye n’uko mu Rwanda hose habereye amatora y’abagize inzego z’ibanze ku rwego rw’isibo.

Abanyamakuru ba Taarifa  bari i Rwamagana kugira ngo bakurikirane uko iri rushanwa riri kugenda.

Abasomyi bacu baragezwaho uko byagenze mu mafato, haba ku rubuga rw’Ikinyarwanda no ku rubuga rw’Icyongereza bya Taarifa.rw.

- Advertisement -

Igikorwa cyo gutangiza ririya rushanwa ryabereye ku kibuga kitwa Falcon Golf and Country Club kandi abayitabiriye bari gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

Hari abakorera bushake bo muri Youth Volunteers bari gusuzuma niba amabwiriza yose akurikizwa.

Buri wese wabyitabiriye agomba kwirekana ko yakingiwe COVID-19.

Ni irushanwa ryateguwe n’ikigo kitwa Golf & More LTD.

Icyari kigamijwe ni ukuzamura ubukerarugendo bukozwe mu rwego rwa siporo muri gahunda tya VISIT RWANDA na TemberURwanda.

Abitabira iri rushanwa bagira uruhare mu kuzamura buriya bukerarugendo, bukinjiriza igihugu amafaranga azagifasha mu iterambere ridaheza .

Amafoto y’uko byifashe:

Aritegereza uko uyu agiye gukubita agapira
Ni umukino uri kubera mu kibuga kiri mu Karere ka Rwamagana
Ni umukino uri kuba ku nshuro ya kabiri
Abakinnyi ba Golf bari mo n’ab’igitsina gore
Hari n’ahantu ho gusomera akantu
Hari n’icyo kurya
Babanza kureba niba abazirimo baripimishije COVID
Uburyo bw’isuku bwateguwe
Ni umukino uri kuzamuka mu Rwanda
Ni hafi y’ikiyaga cya Muhazi
Muri Rwamagana niho biri kubera
Ni umukino usaba kumenya kuboneza neza mu kobo
Si umukino gusa ahubwo ni n’uburyo bwo gusabana n’abandi
Hari amahumbezi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version