Uko Impuguke Ibona Ibiri Kubera Mu Karere U Rwanda Ruherereyemo

Dr Ismael Buchanan

Mu Byumweru bibiri bishize, mu Karere u Rwanda ruherereyemo habereye ingendo z’abayobozi batandukanye biganjemo abadipolomate  bo muri Uganda bazaniraga Abakuru b’ibihugu( u Rwanda, Uganda na Tanzania) ubutumwa bagenewe na mugenzi wabo uyobora Uganda.

N’ubwo nta makuru arambuye yatangajwe ku byabaga bikubiye muri buriya butumwa, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha Politiki  witwa Dr Ismaïl Buchanan avuga ko byanze bikunze buriya butumwa bugamije gusubiza umubano mu buryo.

Avuga ko abatuye Akarere k’Ibiyaga bigari by’Afurika u Rwanda ruherereyemo ‘banyotewe’  amahoro  n’umutekano kugira ngo bongere bahahirane nk’uko byahoze.

Dr Buchanan ati: “ Urebye inzinduko ziri kuba muri iki gihe, ukareba n’uko ibintu bihagaze muri iki gihe ubona ko bitanga icyizere ntashidikanywaho ko ibintu biri hafi gusubira mu buryo.”

- Kwmamaza -

Yasubije amaso inyuma yibuka uko ibintu byahoze ubwo u Rwanda rutari rubanye neza n’u Burundi, rutabanye neza na Tanzania( ku gihe cya Jakaya Kikwete), rutabanye neza na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ku bivugwa ko Uganda yagiye muri Repubulika ya Demukarasi igamije kuzahungabanya u Rwanda, Dr Buchanan avuga ababivuga bibeshya kuko ibihugu byombi biharanira guteza imbere umutekano hagamijwe ubuhahirane.

Ku rundi ariko, yemeza ko hakiri ikibazo cy’imitwe ihungabanya umutekano mu karere ibi bihugu biherereyemo bityo kuba Uganda yaragiyeho nta gitangaza kirimo kuko n’u Rwanda rwigeze kujyayo kwirukana aba FDLR.

Ikindi cyerekana ko u Rwanda rushaka umubano mwiza  n’amahanga ni uko Minisitiri warwo ushinzwe ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yitabiriye Inama y’ibihugu byo mu Karere yiga ku mutekano yabereye muri Congo Brazaville.

Dr Biruta niwe wahagarariye u Rwanda muri iyi nama

Muri iyi nama ya 20 iri kubera Brazaville iraberamo ihererekanya bubasha ry’ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe bw’Afurika bwari busanzwe bufitwe na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ku gahunda y’igihugu kigomba kuwuyobora hariho Congo- Brazaville iyoborwa na Denis Sassou Nguesso.

Iyi nama iritabirwa n’abandi bayobozi bakuru barimo na Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe umunya Chad Moussa Faki Mahamat.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version